Inyeshyamba 31 za FDLR zishwe n’umutwe wa Raia Mutomboki

Umutwe Raia Mutomboki wiyemeje kurwanya inyeshyamba za FDLR wishe inyeshyamba 31 za FDLR tariki 01-04/03/2012 mu Ntara y’Amajyepfo ya Kivu mu Karere ka Kalehe; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Amani Leo.

Itangazo ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare byiswe Amani Leo bwashyize ahagaragara tariki 07/03/2012 rivuga ko abantu 31 bashigikiye inyeshyamba za FDLR, abaturage babiri ba Kongo n’abarwanyi batatu ba Raia Mutomboki baguye mu mirwano yashyamiranyije inyeshyamba za FDLR n’umutwe wa Raia Mutomboki mu duce dutatu: Ngunda, Muhinga na Muhombe.

Abarwanyi ba Raia Mutomboki bishe abantu 12 bashyigikiye umutwe wa FDLR n’Umunyekongo washakanye n’umurwanyi wa FDLR bashakaga gutahuka, bari bacumbitse mu gace ka Muhombe. Abandi bantu 10 ba FDLR n’Umunyekongo umwe biciwe mu gace ka Muhinga n’abandi barwanyi icyenda ba FDLR bicirwa mu gace ka Ngunda; nk’uko bitangazwa na Radiyo Okapi.

Muri ibyo bitero kandi abo mu mutwe wa Raia Mutomboki bishe ukuriye agace ka Muhombe basanze ari kumwe n’inyeshyamba za FDLR 12.

Abarwanyi ba Raia Mutomboka bakunda gutera inyeshyamba za FDLR bafata n’abanyamahanga bigaruriye igihugu cyabo. Ubwo ingabo za FDLR zahungiraga i Kalonge zishe abarwanyi batatu ba Raia Mutomboki mu rwego rwo kwihorera, nk’uko itangazo ribivuga.

Ibi bitero bya Raia Mutomboka byabaye nta ngabo z’igihugu ziri hafi kuko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) ziri mu misozi ya kure zikurikiranyeyo inyeshyamba za FDLR.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka