Intwaza zirasaba urubyiruko kwirinda kwiyandarika

Abakecuru n’abasaza batujwe mu rugo rw’Impinganzima ya Bugesera barasaba urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu kwirinda kwambara imyambaro ibagayisha, mu rwego rwo kwihesha agaciro.

Nyirategeko agira urubyiruko inama yo kwirinda ibishuko kuko ari zo mbaraga z'igihugu
Nyirategeko agira urubyiruko inama yo kwirinda ibishuko kuko ari zo mbaraga z’igihugu

Impinganzima ni ingo zituyemo ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bo bakaba barahawe izina ry’ Intwaza.

Ku wa gatandatu 16 Gashyantare 2019, itsinda ry’urubyiruko ryasuye aba babyeyi aho batujwe mu turere twa Bugesera, Huye na Nyanza mu rwego rwo gutegura kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rubyiruko rwahaye umuganda ababyeyi batujwe muri izo ngo baranaganira.

Mu karere ka Bugesera, urubyiruko rwasuye abo babyeyi bakorana umuganda wo gukora isuku mu rugo rwabo, ndetse abo babyeyi babaha impanuro.

Bishimiye gusurwa n'urubyiruko
Bishimiye gusurwa n’urubyiruko

Abo babyeyi basabye urubyiruko kwitwara neza, bakirinda ibiyobyabwenge, ndetse n’imyambaro itari myiza.

Umwe muri bo witwa Belancille Bagirinka yagize ati ”Bana bacu, turabahanuye, ntimuzambare imyenda itabakwira, igaragaza mu ntege. Umukobwa arangwa no kwambara akikwiza, kandi uwabuze umuranga yaheze mwa nyina. Abahungu bacu twababwiye ngo ntibazambare amapantalo agera munsi y’urukenyerero”.

Uretse imyambarire kandi aba babyeyi basabye urubyiruko rwabasuye kwigira ku buyobozi bw’igihugu buriho, bagakunda abantu nk’uko ubuyobozi bukunda abaturage cyane cyane abafite ubushobozi bukeya.

Urubyiruko rwasuye aba babyeyi ruvuga ko rwashimishijwe n’ibiganiro rwagiranye n’abo babyeyi, kuko babunguye inama zizabafasha mu buzima bwabo.

Liliane Kayirebwa avuga ko ababyeyi basuye basanze bameze neza, nubwo banyuze mu mateka agoye cyane.

Ati “Urebye amateka banyuzemo, bitwigisha ko ibyo wahura na byo byose, byakwigisha gukora icyiza. Bafite urukundo, kandi bashyize hamwe mbese ni ababyeyi nubwo babuze abana babyaye”.

Dr. Abdallah Utumatwishima, umwe mu bayobozi b’inzego z’urubyiruko avuga ko gusura aba babyeyi biri muri gahunda yo guhugura urubyiruko, hashingiwe ku bimenyetso Jenoside yakorewe Abatutsi yasize.

Avuga ko aba babyeyi bafite amateka akomeye banyuzemo basangiza urubyiruko, kandi ko urubyiruko rukwiye kubyigiraho.

Ati” Aba babyeyi bafite amateka ashaririye banyuzemo, basangiza aba bana. Imiyoborere mibi yanagejeje kuri Jenoside. Kuba bararokotse, bakaba bakiriho, bakaba bagikomeye, ni amateka y’ubutwari twifuza ko bigisha urubyiruko rwa none.

Urubyiruko rwabibona, rukabyigiraho rugafata icyemezo cyo kureka amacakubiri, ahubwo bagakorera hamwe”.

Impinganzima ya Bugesera, iya Huye n’iya Nyanza zose zarasuwe muri gahunda yo gutegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba babyeyi kandi bavuga ko babayeho neza, kuko bafite ababitaho umunsi ku munsi.

Impinganzima ya Bugesera irimo abakecuru 51 n’abasaza 6, baturutse mu turere dutandukanye. Umukuru muri bo afite imyaka 90, naho umuto akagira 56.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka