Intwaro yo gutsinda ubukene ni uguhindura uko utekereza - Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yasabye abagenerwabikorwa ba Polisi y’u Rwanda guhindura imitekerereze, kuko intwaro yo gutsinda ubukene ari uguhindura uko umuntu atekereza. YabibaSabye ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, mu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

Minisitiri Musabyimana ashyikiriza umuturage inzu yubaliwe na Polisi
Minisitiri Musabyimana ashyikiriza umuturage inzu yubaliwe na Polisi

Polisi y’u Rwanda yateye inkunga ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bifite agaciro k’asaga Miliyari 2Frw mu gihugu hose, mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo (Police Month), mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 imaze ishinzwe.

Ni ibikorwa birimo gucanira ingo 7,500 hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, inzu 65 zubakiwe imiryango itishoboye ndetse n’amarerero 30 y’abana bato (ECD), yubatswe mu turere twose tw’Igihugu byashyikirijwe ku mugaragaro abagenerwabikorwa, ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza.

Polisi kandi yubatse ubwogero 16 bw’inka, itanga inkunga ya Miliyoni 35Frw ku makoperative, igenera ubwishingizi mu kwivuza abagera ku 2000, inagabira inka enye imiryango yo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Uyu mwaka, ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwahawe insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 22 y’ubufatanye n’abaturage mu bikorwa by’Umutekano n’Iterambere rirambye”.

Minisitiri Gasana na we yitabiriye icyo gikorwa
Minisitiri Gasana na we yitabiriye icyo gikorwa

Gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, aho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko mu myaka 22 ishize serivisi za Polisi y’u Rwanda zabaye ingirakamaro ku baturarwanda.

Yagize ati “Imyaka 22 ishize ifite icyo isobanuye ku mutekano n’ituze rusange Abanyarwanda bishimira muri iki gihe, kandi ibi bikorwa bya Polisi biteza imbere ubukungu n’imibereho myiza. Ni umusaruro w’ubufatanye butanga icyizere hagati y’inzego z’igihugu n’abaturage."

Ingo 2407 zo mu Ntara y’Amajyepfo zacaniwe hifashishijwe ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba, 459 murizo ziri mu Karere ka Nyamagabe kandi mu Ntara y’Amajyepfo hubatswe inzu 16 n’amarerero umunani.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko umutekano ari umusingi w’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, hagamijwe impinduka zirambye, kandi ko inzu, amarerero n’ingufu zikomoka ku zuba bibafasha kwikura mu bukene.

Yagize ati "Ubu bufatanye no gukorana bya hafi hagati ya Polisi n’abaturage ni umurongo wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuko Polisi idashobora kugera ku nshingano zayo idakoranye n’abaturage. Ubukene butangirira mu bitekerezo; intwaro yo gutsinda ubwo bukene ni uguhindura uko utekereza kandi uharanira kwiteza imbere ugahindura urwego uriho. "

Yongeyeho ati “Gucunga Umutekano no kurwanya ibyaha ni uguhozaho, urugendo ruracyakomeza, dufatanye twese kurwanya icyahungabanya umutekano n’iterambere Igihugu cyacu kimaze kugeraho bigatuma dusubira inyuma. Dutangire amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano cyose.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Dan Munyuza, yavuze ko ukwezi kwa Polisi kwagenewe ibikorwa by’iterambere ry’Igihugu, guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda no gukangurira abaturarwanda gukumira no kurwanya ibyaha, u Rwanda rugakomeza kugira umutekano.

Yagaragaje ko akarere ka Nyamagabe kari mu turere dufite ibyaha bicye, aho ibyinshi muri byo bijyanye n’ubucuruzi bwa magendu, amakimbirane mu miryango ndetse n’ibyaha byo kwangiza ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yashimiye abaturage ba Nyamagabe uburyo bitabiriye kurwanya imitwe yitwaje intwaro, yagerageje guhungabanya umutekano wabo mu bihe byashize.

Ati "Kubera umutima wo gukunda Igihugu no gufatanya n’inzego z’umutekano, twabashije kumenya no gufata abagize uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mubigizemo uruhare. Turabashimira ubwo bufatanye mukomeje kugaragaza kandi turabasaba gukomeza gukorana n’inzego z’igihugu."

Uko byari byifashe mu Mujyi wa Kigali

Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, aho yasabye abaturage bahuriye mu Murenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge, ahatanzwe inzu ebyiri, gukomeza gusigasira no kongera ibyagezweho, birinda gusubira inyuma.

Ati “Iyi myaka 22 Polisi y’u Rwanda imaze ishyizweho, yabaye iyo gukora no gutanga icyizere kirambye mu bantu. Icyo cyizere gishingiye ku gihugu gifite umutekano usesuye, tukaba tubikesha ubufatanye bw’abaturage muri rusange n’izindi nzego z’Igihugu cyacu.”

Ati “Murasabwa gukomeza kugaragaza ubufatanye mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, guteza imbere ibikorwa bizamura imibereho myiza, munafata neza ibikorwa mwahawe n’ibindi bikorwaremezo mu rwego rwo guharanira kugira Igihugu gitekanye kandi kizira icyaha bikaba intego ya buri wese.”

Abagenerwabikorwa byabashimishije

Mukandori Veneranda w’imyaka 70 utuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Nyabivumu, Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yagize ati "Ntaho nari mfite ho kuba nyuma y’imyaka 2 mvuye muri Kongo. Nakoraga ibiraka byo guhingira amafaranga kugira ngo mbone amaramuko n’amafaranga yo kwishyura, ubukode ariko ubu nezejwe no kugira ahitwa iwanjye. Ngiye gutekana cyane.”

Mukeshimana Alphonsine ufite imyaka 35 y’amavuko ati, “Sinabona uko mbashimira kuko ibintu nkorewe birahambaye. Ubu ngiye kujya nsurwa n’inshuti n’abavandimwe kuko mfite aho bansanga kandi hahagije.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka