Intumwa za rubanda mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu CEPGL bahagurukiye kumenya imikorere yayo
Intumwa za rubanda 23 n’izindi mpugucye mu muryango w’ubukungu w’ibiyaga bigari (CEPGL) kuva taliki ya 12/12/2013 bari mu Rwanda mu kuganira imikorere y’uyu muryango n’ibibazo uhura nabyo mu gushyira mu bikorwa inshingano ufite.
Dr. Bizimana Jean Damascene intumwa ya rubanda mu mutwe wa Sena akaba uyoboye intumwa z’u Rwanda muri iyi nama aganira na Kigali today yatangaje ko inama izabahuza n’intumwa za rubanda mu gihugu cy’uburundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu kureba ibyo umuryango wa CEPGL ukora n’imbogamizi uhura nazo kugira ngo bishakirwe ibisubizo mu gukomeza guteza imbere abatuye muri ibi bihugu.

Dr Bizimana avuga ko umuryango wa CEPGL umaze igihe ukora kandi ufite imishinga myinshi ikorerwa abatuye muri ibi bihugu.
Yongeraho ko nk’intumwa z’abaturage bagomba kumenya imikorere n’ibibazo bihari, kugira ngo bafashe ibihugu kuba byashakirwa ibisubizo maze inyungu zabyo zirusheho kwegera abaturage.
Kuva taliki 12 kugera 15/12/2013 izi ntumwa ziri mu karere ka Rubavu zizarebera hamwe ibikorere ya CEPGL n’imishinga yayo nka Banki BDEGL, umushinga wita k’ubuhinzi n’ubushakashatsi IRAZ, umunshinga utanga amashanyarazi SINELAC mu karere n’uwita ku ngufu EGL ibihugu bitanga imigabane kugira ngo ikore.
Umurynago w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari CEPGL watangiye imirimo taliki ya 20/9/1976 ariko uza kugira ibibazo 1994 aho wongeye gukora 2007 byemejwe n’abayobozi b’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na DRC.
CEPGL ifite inshingano yo kwita ku mutekano, amahoro n’imiyoborere myiza, guteza imbere ibiribwa n’ubuhinzi, kongera ibikorwa remezo nk’ingufu n’itumanaho, uburezi n’ubushakashatsi hamwe n’ishoramari.
Nubwo buri gihugu kigira imigabane y’amafaranga gitanga kugira ngo uyu muryango ushobore gukora hamwe n’imishinga yayo, hari ibihugu biyatanga bitinze cyangwa ntibiyatange bigatuma intego zimwe zidashyirwa mu bikorwa.
Hakaba hari no kuba bamwe mu bayobozi b’ibihugu badahurira igihe ngo bemeze imishinga iba igomba gushyirwa mu bikorwa, hakaba n’ikibazo cy’ibihugu bitbaha imyanzuro iba yarafashwe.
Senateri Dr Bizimana avuga ko guhura n’intumwa za rubanda zivuye mu bihugu uyu muryango ukoreramo bizatuma bumva imikorere yawo n’imishinga ufite bitumen bakora ubuvugizi mu bihugu kugira ngo ibikorwa CEPGL ikora birusheho kwegera abaturage mu kongera ubukungu n’imibereho myiza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
EAC ntacyo irusha CEPGL ahubwo nuko ari abayobozi b’ibihugu bagifite ibibazo byo kumvikana kuko kuba muri cepgal ku rwanda na congo hari amahirwe menshi kuruta kuba muri eac ndibaza niyo uganda ibyemera kujya cepgl yari gukomera kuruta indi miryango
Naho uyumuryango ufite gahunda nziza biragoye kwiyubaka
uretse ibibazo bya politiki birihagati mubihugu byuyu
muryango.Umuryango wafrika yiburasirazuba wamazekwereka
na ingufu bimwe mubihugu akaba ariwo birangamiye.