Intumwa za Polisi ya Zambia zasuye iy’u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Gashyantare 2022, intumwa za Polisi ya Zambia zasuye Polisi y’u Rwanda. Ni uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itandatu, bakaba bayobowe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Zambia ushinzwe imiyoborere, DIGP Doris Nayame Chibombe.

Abo bashyitsi bakiriwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Félix Namuhoranye, bagirana ibiganiro bitandukanye.

Mu ijambo rya DIGP Namuhoranye, yavuze ko Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Zambia bamaze kugera kuri byinshi bifatika, kuva basinyana amasezerano y’ubufatanye mu mwaka wa 2015.

Yagize ati" Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia zirishimira imikoranire tumazemo iminsi kuva mu mwaka wa 2015, kandi iyo mikoranire izakomeza. Dufitanye amasezerano agamije gushimangira umutekano w’abaturage b’ibihugu byacu, tumaze kugera kuri byinshi bifatika harimo imigenderanire. Hashyizweho uburyo bw’imikoranire mu guhanahana amakuru ajyanye n’ibyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, ndetse ayo masezerano akubiyemo n’ibijyanye no guhanahana amahugurwa n’iterambere."

Yakomeje avuga ko muri urwo ruzinduko bazarebera hamwe imikorere y’ibigo byigenga bicunga umutekano, ibi bigo bikaba biri mu nshingano za Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati "Uruzinduko rwanyu mu Rwanda ni umwanya mwiza wo kwirebera imikorere y’ibigo byigenga bicunga umutekano inaha mu Rwanda. Polisi y’u Rwanda niyo ishinzwe ibyo bigo, hari ishami rya Polisi y’u Rwanda rigenzura imikorere yabyo."

Ku ruhande rwa DIGP Doris Nayame Chibombe, yishimiye uburyo Polisi y’u Rwanda igenzura imikorere y’ibigo byigenga bicunga umutekano. Yavuze ko mu byamubazanye n’intumwa ayoboye, harimo kurebera hamwe uko ibyo bigo bikora kugira ngo nabo bazabikoreshe muri Zambia.

Yagize ati "Urebye iwacu muri Zambia ntitugira ibigo byanditse, ndetse nta n’amategeko tugira agenga ibigo byigenga bicunga umutekano. Ariko twumvise inkuru nziza ko hano mu Rwanda mwebwe mwabigezeho neza, hari ibyo twaje kwigira inaha."

Yakomeje avuga ko mu byo bashaka kureba harimo kumenya uko abakozi b’ibyo bigo bakoresha imbunda, kuko hatari amategeko abigenga byaba ikibazo. Yavuze ko bazareba ibijyanye n’imiterere y’impuzankano zabo, imbunda bakoresha uko zimeze n’uko bagenda bashyirwa aho bagomba gukorera.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa ibigo 16 byigenga bicunga umutekano, bifite abakozi barenga ibihumbi 23 bakorera hirya no hino mu gihugu.

Biteganijwe ko muri urwo ruzinduko rw’abo bashyisi bazasura ibikorwa remezo, bazanasura kimwe mu bigo byigenga bicunga umutekano bikorera hano mu Rwanda, kugira ngo babashe kumva neza ibikorwa byabo bya buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka