Intumwa za Polisi ya Malawi ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Kuva ku wa Mbere tariki ya 21 Gashyantare 202, intumwa za Polisi ya Malawi ziyobowe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere, DIGP/A Merlyne Yolamu, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gashyantare 2022, basuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru, bakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP, Jeanne Chantal Ujeneza. Yari kumwe n’abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda, bayobora amashami atandukanye.

Abo bashyitsi baje mu rugendoshuri ruzibanda ku gusura amashuri, ibigo n’amwe mu mashami ya Polisi y’u Rwanda. Twavuga ishami rishinzwe gukoresha imbwa mu bijyanye n’umutekano, ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba, bazanasura kandi ishami rishinzwe imicungire y’abakozi n’imiyoborere.

Ubwo yakiraga aba bashyitsi, DIGP/AP Ujeneza yabifurije ikaze no kugubwa neza mu Rwanda. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bamaze igihe bafitanye imikoranire n’imibanire myiza, ndetse hari na byinshi bamaze kugeraho.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi tumaze igihe dufitanye imikoranire kandi n’ubu iracyakomeza, dusangira ubunararibonye n’ubumenyi mu gukomeza gushimangira umutekano w’abaturage bacu. Hari byinshi iyi mibanire imaze kutugezaho bifatika, harimo amasezerano Polisi z’ibihugu byombi zasinye mu mwaka wa 2019. Aya masezerano akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru mu kurwanya ibyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kubaka ubushobozi mu bufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kungurana ubumenyi binyuze mu mahugurwa.”

Mu ijambo rya DIGP/A Merlyne Yolamu, yavuze ko uru ruzinduko hari byinshi bazarwungukiramo bijyanye no gusangira ubunararibonye mu by’umutekano.

Yavuze ko uru ruzinduko ruzibanda ku gusura ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya iterabwoba ndetse n’ishami rishinzwe gukoresha imbwa mu gucunga umutekano.

Yagize ati “Hari ibibazo by’iterabwoba byugarije isi yose, natwe tumaze igihe kitari kinini dushinze ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba. Ishami ryanyu ryo rimaze igihe kinini riraturusha uburambe n’ubunararibonye, twaje kurisura kugira ngo mugire ibyo mudusobanuriraho kugira ngo tujye kubyifashisha iwacu. Tuzanasura ishami rishinzwe gukoresha imbwa mu gucunga umutekano, aho hose n’ahandi tuzahakura ubumenyi.”

Yakomeje ashima umusaruro umaze kuva ku mibanire iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi.

Ati “Imibanire yacu ishimangirwa n’amasezerano y’ubufatanye twasinye mu mwaka wa 2019, usibye n’ibyo kandi tujya twohereza abapolisi bacu bakaza guhugurirwa inaha, namwe abanyu bakaza iwacu. Umwaka ushize wa 2021 abayobozi bakuru ba Polisi z’ibihugu byacu barasuranye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka