Intumwa za AU na UN zemeje ko FDLR igomba kuva mu nzira hagashakwa amahoro
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Komiseri ushinzwe amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Amb. Smaïl Chergui ndetse n’intumwa nshya y’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, Said Djinnit, bose bashimangiye ko FDLR igomba kurwanywa n’idashyira intwaro hasi.
Izo ntumwa zombi, buri wese yagiranye ibiganiro n’Umukuru w’igihugu ukwe Kuri uyu wa kane tariki 04/9/2014, kuko batagenzwaga n’ibintu bimwe, ariko bakaba bashyigikiye icyemezo cy’uko umutwe wa FDLR ugomba guhita urwanywa n’udashyira intwaro hasi ngo utahe ku neza, nk’uko Leta y’u Rwanda yo ivuga ko uwo mutwe utagombye kuba ukivugwa kuko n’indi mitwe yarwanyijwe.

U Rwanda rubona ko idosiye ya FDLR imaze kurambirana kuko ngo hashize imyaka myinshi amahanga yemera ko azarwanya uwo mutwe ushinjwa gusiga ukoze Jenoside mu Rwanda no kuba ugifite ingengabitekerezo y’ivangura, ariko ngo haracyari abawushyigikiye rwihishwa, nk’uko byatangajwe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo.
“Iminsi ya FDLR irabaze, ibyemezo byagiye bifatirwa mu miryango mpuzamahanga yo mu karere ndetse n’uw’abibumbye, byose byari ukugirango FDLR ive mu nzira, dutangire kubaka amahoro arambye; ntabwo dushobora guhora mu nama, twakira abantu kubera FDLR kuko igihe cyayo cyarangiye, ariko haragaragara ubushake buke cyane cyane muri bamwe mu baturanyi bacu”, Ministiri Mushikiwabo.

Yakomeje agira ati: “Abashaka gushyira intwaro hasi, bakareka itsembabwoko no kuvangura Abanyarwanda, bahawe ikaze; ariko utabishatse, politike y’u Rwanda irahari, utazataha akaba ashaka kurwana no kubuza Abanyarwanda amahoro, azasanga twamwiteguye”.
Amb. Smaïl Chergui wa AU yavuze ko yaje gushimira Perezida Kagame kubera uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro, aho ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku mugabane wa Afurika; akaba ashima ko mu bihugu bya Sudani y’epfo na Santrafurika, ngo ibintu bigenda bisubira mu buryo, kubera inkunga y’ibihugu birimo n’u Rwanda.

Komiseri muri AU yavuze kandi ko uburyo bwo guteza imbere amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, ari uguhashya imitwe yose irwanira mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, by’umwihariko FDLR.
Ati: “Dufite umwanzuro w’Umuryango w’abibumbye usobanutse, aho hari ingabo zihariye zishinzwe akazi ko kurwanya FDLR; nibadashyira intwaro hasi mu gihe bahawe [cy’amezi atandatu kugera mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka], bazabyirengera”.
Ibi byanagarutsweho n’Intumwa y’Umuryango w’abibumbye, Said Djinnit watangiye imirimo mishya yashinzwe mu kwezi gushize kwa Nyakanga, akaba arimo asura ibihugu byashyize umukono ku masezerano yo guharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

U Rwanda rwijeje intumwa z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’Umuryango w’abibumbye zaje kuganira na Perezida Kagame, ko rushishikajwe n’icyagarura amahoro mu karere kuko ngo n’ahandi muri Afurika rubiharanira, nk’uko byatanganjwe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo akaba n’Umuvugizi wa Leta.
Komiseri ushinzwe amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Amb. Smaïl Chergui ndetse n’intumwa y’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, Said Djinnit, bombi bakomoka mu gihugu cya Algeria cyo ku mugabane wa Afurika.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
FDLR niraswa ikavanwaho akarere kose kazagira amahoro u Rwanda na congo bizaturana neza mbese FDLR niyo virus isigaye ugomba kurangizwa nta bindi byinshi
bayirase ive mu nzira amze amahro ahinde kuko usanga yangiza byinshi