Intumwa z’u Burundi ziri mu rugendoshuri mu karere ka Nyamagabe
Intumwa za guverinoma y’u Burundi zasuye akarere ka Nyamagabe mu rwego rwo kurahura ubwenge ku bijyanye na politike yo kubungabunga ibidukikije ndetse no kwegereza ubuyobozi abaturage.
Izi ntumwa zigizwe n’abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Ibidukikije ndetse n’abaguverineri b’intara za Bujumbura Rural, Kayanza na Mwayo zasuye akarere Nyamagabe tariki 18/04/2012 nyuma yo gusura akarere ka Nyaruguru.
Ubwo zageraga mu karere ka Nyamagabe, izi ntumwa zasuye umudugudugu wa ‘One Village, One Product’ ugaragaramo ibikorwa by’iterambere aho abaturage bahurije hamwe ubutaka bakabuteramo ikawa ari nako baterwa inkunga n’ubuyobozi.
Nyuma yo gusura uyu mudugudugu, Mbarubukeye Severain wari uhugarariye intumwa z’u Burundi yatangaje ko hari byinshi bari kwigira muri uru rugendoshuri birimo ukuntu abaturage bahingira hamwe igihingwa kimwe.
Yagize ati “Natwe iwacu amakoperative arahari, mugabo mu rwego rwo kugira ngo abantu barimire hamwe, basarurire hamwe, ico ni gishasha, ndabona ko iwacu bishobora kuzofasha”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philibert we asanga kuba hari ibyo abantu baza kwigira mu karere ayobora bituma nabo nk’abayobozi b’akarere barushaho kunonosora ibikorwa by’iterambere kuko hari ibyo bigira ku bantu baza kubasura.
Mugisha Philbert yagize ati “natwe biradufasha nk’ubuyobozi, kubona abashyitsi byanze bikunze hari nk’inama bashobora kongeraho.Umuntu ashobora kuba yakwibwira ko 100 % yabinogeje ariko burya n’ijisho ry’undi rirakurebera.”
Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane ari bwo izi ntumwa z’u Burundi ziri busoze urugendo rwazo. Biteganyijwe ko zisura uruganda rutunganya ubuki ruri mu karere ka Nyamagabe mbere yo gusura hamwe mu hatewe amashyamba mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
philbert ni intore!
n’abanyamerika bazaze!