Intumwa ya USA mu karere yiyemeje gukora ibishoboka ngo impunzi z’Abanyekongo zitahuke
Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Senateri Russ Feingold, aratangaza ko hagiye kongerwa ingufu mu bikorwa bigamije kugarura umutekano muri Kongo cyane cyane kwambura intwaro umutwe wa FDLR watumye impunzi z’abanyecongo bari mu Rwanda bava mu byabo.
Taliki ya 8/3/2014 Senateri Feingold yasuye impunzi z’abanyecongo bari mu nkambi ya Kiziba bagirana ibiganiro bamugaragariza uburyo bagenda bata ikizere cyo gusubira iwabo kubera ko Leta ya Congo itihutisha kugarura amahoro mu duce bavuyemo ngo basubire mu byabo birukanywemo na FDLR umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Inkambi ya Kiziba ibarizwa mu karere ka Karongi, icumbikiye abanyekongo barenga ibihumbi 16 bageze mu mu Rwanda mu mwaka w’1996, bamwe mu bari muri iyi nkambi bavuga ko barushaho kugenda batakaza ikizere cyo gusubira mu gihugu cyazo nkuko byagaragajwe na Serutoki Innocent.
Yagize ati “Ntabwo twakwishimira kwitwa impunzi ariko uhiriye mu nzu ntabura aho apfunda imitwe, aho kurota ibyiza ahubwo turota intambara, aho kugira ndote nsubira Kongo ndota njya ahandi kuko kuva 1964 nzi Kongo nta mahoro nahabonye yatuma nsubirayo.”
Senateri Russ Feingold wasuye inkambi ya Kiziba taliki ya 8/3/2014 avuga ko yagenzwaga no kumva ibibazo by’izi mpunzi, ndetse no kumenya icyo zisaba kugira ngo zibe zabasha gutahuka.
Asoza ibiganiro yagiranye n’impunzi z’anyekongo mu nkambi ya Kiziba, Sen. Feingold yavuze ko yababajwe n’ubuhamya yiyumviye, avuga ko mu kazi afite agiye kongera ingufu, kugira ngo umutekano ugaruke muri Kongo, bityo impunzi zibe zakongera kugira icyizere cyo gutaha.

“Byankoze ku mutima kubona imibereho y’izi mpunzi nyuma y’ibibazo bikomeye zanyuzemo, icyo twifuza twese ni uko Kongo yagira amahoro impunzi zigatahuka. Gusa na none mfite n’impungeke z’uko bashobora gufatwa batahutse. Biragoye ko abantu nk’aba banyuze mu makuba akomeye bakwizera ko amahoro yagaruka, ariko ndahamya ko hari intambwe imaze guterwa”; Sen. Feingold.
Kugeza ubu, u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zisaga 73,000, zirimo izimaze imyaka irenga 18 mu nkambi, ndetse n’izahunze guhera mu mwaka wa 2012, mu gihe cy’imirwano yashyamiranyaga Leta ya Kongo n’umutwe wa M23.
FDLR irasabwa gushyira intwaro hasi cyangwa ikarwanywa
Senateri Russ Feingold wasuye inkambi ya Kiziba urugendo yarukomereje mu burasirazuba bwa Kongo aho yahise ahura n’abayobozi b’intara ya Kivu y’amajyaruguru baganira aho ibikorwa byo kugarura amahoro no kurwanya imitwe yitwaza intwaro ikabangamira abaturage bigeze.
Yasabye ko FDLR mu gihe kihuse yaba yashyize intwaro hasi ikishyikiriza ikigo cya MONUSCO gishinzwe gusubiza abarwanyi mu buzima busanzwe maze FDLR igacyurwa mu Rwanda.
Senateri Russ Feingold avuga ko umutwe wa FDLR nudashyira intwaro hasi hazakoreshwa ingufu za gisirikare nkuko zakoreshejwe ku yindi mitwe, cyakora amakuru amwe avuga ko uyu mutwe ukomeje kongera ubushobozi bwawo wegera inkiko z’u Rwanda nkuko bamwe mubarwanyi batashye mu Rwanda taliki ya 6/3/2014 babitangarije Kigali Today.

Abarwanyi ba FDLR/Foca bataha mu Rwanda bavuga ko ubuyobozi bwa FDLR/Foca buyobowe na Gen Iyamuremye Gaston aka Gen Rumuri wari usanzwe mu gace ka Walikari ahitwa Buleusa, Bukumbirwa na Rusamambo ngo hamwe n’ubuyobozi bwe baba bashaka kwimuka bakajya Rutshuro ahari Gen Mudacumura.
Aba barwanyi bavuga ko biri gukorwa mu rwego rwo kwirinda ko bagabwaho ibitero n’ingabo za Congo na MONUSCO bakomeje kubasaba gushyira intwaro hasi bakishyikiriza ikigo gishinzwe kwakira abitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro bagataha mu gihugu cyabo.
Cpl Nsengimana Jean Claude wari uzwi ku izina rya Jmake na Cpl Barore bari basanzwe ahitwa Kibowa mu nkengero za Buleusa barinze inzira zijya aho Gen Iyamuremye Gaston akorera Walikale, bavuga ko bahisemo gutaha kubera ubuzima bubi basanzwemo nyuma yo gushyirwa ku ngufu mu gisirikare kandi bakumva ko n’abayobozi babo bafite gahunda yo kwegera umupaka w’u Rwanda.

Ishyamba rya Walikari nibyo birindiro bikuru bya FDLR kubera gukorerwamo na FDLR/FOCA iyobowe na Gen Iyamuremye udatuye kure ya Gen Ndibabaje J Damascene wiyise Musare Johnson uyoboye FDLR/RUD nawe ukorera ahitwa Mashuta muri Walikale.
Kubera igitutu amahanga arigushyira ku ngabo za MONUSCO n’ingabo za Leta ya Congo mu kurwanya FDLR nyuma yo guhashya M23 na ADF, FDLR irimo irava mu bice irimo yigira mu bice bishya birimo Rutshuro, abenshi mu barwanyi bakaba baregerejwe ku mupaka w’u Rwanda barimo abayobowe na Col Gakwerere.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko mubyukuri ubu iyo nkumukuru w’igihugu cya congo kabila ariba abntu bbe babaye bene aka kageni aba yumva ntasoni bimutera, kandi ubu ararya akaryama ntakibazo, aha niho abakuru bibihugu batandunira, kagame ntiyanahumeka hari abanyrwanda bariho gutya, babaye aka kageni kandi haicyo yakora ngo bagaruke mugihugu bature. vive paul kagame
amahanga narebe ukuntu izi mpunzi zibayeho maze bazifshe gutaha maze zisubire mu byazo kimwe no kubutaka zavukiyeho kuko imahanga nubwo hagufata neza gute ariko ni muhanga