Intumwa ya UN yashimye ko iterambere mu Rwanda rijyana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu

Intumwa idasanzwe y’umuryango w’abibumbye (UN) ishinzwe gutanga raporo ku burenganzira bwo gushinga amashyirahamwe aharanira amahoro, Maina Kiai, ngo yagaragaje ko iterambere u Rwanda rwagezeho rijyana no guha uburenganzira abaturage, nk’uko Inteko yabitangaje.

Visi Perezida w’Umutwe w’abadepite mu Nteko ishinga amategeko, Uwimanimpaye Jeanne-d’Arc yavuze ko Maina waje kureba uko u Rwanda ruhagaze mu bijyanye no guha uburenganzira abaturage, ngo yagaragaje uburyo igihugu cyateye imbere, cyane cyane mu by’ubukungu.

Maina Kiai wa kabiri uhereye ibumoso, aganira n'abadepite bagize Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside.
Maina Kiai wa kabiri uhereye ibumoso, aganira n’abadepite bagize Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside.

Iyo ntumwa ya UN kandi ngo yashimye uburyo Inteko y’u Rwanda yatoye amategeko asaba inzego zitandukanye guharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse no gushyiraho ibigo bishinzwe kubuteza imbere, nk’uko Depite Uwimanimpaye yatangaje, nyuma yo gusurwa n’itsinda rya UN riyobowe na Maina kuri uyu wa gatatu tariki 22/01/2014.

“Yashimye aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’izindi ngamba zishyirwaho; icyadushimishije cyane natwe, ni ukuntu yagaragaje ko iterambere igihugu cyacu kigezeho rigendana n’amahirwe ahabwa Abanyarwanda n’uburenganzira buhabwa ikiremwamuntu mu nzego zose”, Depite Uwimanimpaye.

Ku ruhande rwe, Maina yavuze ko azamara icyumweru mu Rwanda aganira n’inzego zinyuranye za Leta, imiryango yigenga ndetse n’abantu ku giti cyabo; ku birebana n’uburenganzira Abanyarwanda bafite bwo gukora amahuriro mu buryo bw’amahoro no gushinga amashyirahamwe.

Perezida w'Urukiko rw'ikirenga, Prof Sam Rugege yakiriye Maina Kiai (ibumoso) mu biro bye.
Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Prof Sam Rugege yakiriye Maina Kiai (ibumoso) mu biro bye.

Yirinze ariko kugira icyo abwira itangazamakuru ku migendekere y’umurimo yatumwe; akavuga ko ateganya kuganira n’abanyamakuru ku wa mbere w’icyumweru gitaha, ubwo azaba amaze kuvugana n’abo yifuza bose.

Kuri uyu wa gatatu Maina yaganiriye n’inzego zinyuranye zirimo Urukiko rw’ikirenga, Komisiyo y’Inteko y’abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega ntakitagararira amaso , buretse kwa kwirengangiza ibintu byabantu bisanzwe, gusa iterambere u rwanda rumaze kugera haba no muburenganzira bwikiremwa muntu buri kurwego rwiza rwakishimirwa na buri wese, buretse udashaka kubwemera ntazanabwemera kuko sinzi ikiza kuriwe yaba abona murwanda

marik yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

uwareba aho U Rwanda rugeze nibyo tumaze kugeraho yabuzwa niki kurushima!!!

kayonza yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka