Intumwa ya UN ngo yizeye ko iterambere mu by’ubukungu rizajyana no guha Abanyarwanda uburenganzira

Intumwa y’umuryango w’abibumbye ku burenganzira bwa muntu, Maina Kiai, yavuze ko nta gushidikanya guhari ko iterambere mu by’ubukungu u Rwanda rugezeho mu gihe gito nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, rigiye kujyana no guha abaturage uburenganzira n’ubwisanzure bwa buri muntu.

Maina Kiai yatangarije abanyamakuru ko kuba u Rwanda rwarabaye intangarugero ku isi mu korohereza abashoramari no kugira ikigero gito cya ruswa, ari intambwe ikomeye igomba gutuma inzego za Leta zinatanga uburenganzira bwo gukora amashyirahamwe no guhurira hamwe mu mahoro, nk’uko amahame mpuzamahanga abigena.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 27/01/2014, Maina yagize ati: «Imyaka 20 ni mike mu buzima bw’igihugu kugira ngo kigere ku iterambere riri kuri iki kigero. Ibikorwaremezo byariyongereye, habayeho kubaka inzego ndetse no kugeza igihugu ku mutekano n’ituze bisesuye, nkaba nishimiye inzira yo kwigira y’u Rwanda”.

Intumwa y'umuryango w'abibumbye ku burenganzira bwa muntu, Maina Kiai, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Intumwa y’umuryango w’abibumbye ku burenganzira bwa muntu, Maina Kiai, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Maina kandi yishimiye uburyo u Rwanda rwateye imbere mu bukungu, rukaba ku kigero gito gishoboka cya ruswa ku rwego mpuzamahanga, rukagira na gahunda ziteza imbere ubuzima kuri bose no kwita ku bidukikije.

Yavuze ko u Rwanda rw’iki gihe rutandukanye n’u Rwanda rwo muri 1994, urwo muri 1990, ndetse n’urwo muri 1959; akemera ko Jenoside yagize ingaruka zikomeye kuri buri wese muri iki gihugu.

Ngo niyo mpamvu kugera kuri demokarasi ari urugendo, ariko ko hakurikijwe amahame mpuzamahanga, abantu bafite kwihitiramo ishyaka no kwishyira hamwe. “Ibyo nabiganiriyeho n’inzego za Leta n’uburyo byatezwa imbere. Hari ibigomba gukorwa kugirango imiryango ya gisivili n’amashyaka bikore nk’uko urugaga n’amashyirahamwe by’abikorera bimeze”, Maina Kiai.

Ati:“Nta gushidikanya na guke mfite ko u Rwanda ruzagera ku iterambere mu rwego rwa politiki, mu bukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage; igisigaye ni uburyo bizagerwaho. Kuba byonyine iki gihugu kiri mu bya mbere ku isi birangwamo ruswa nke, iki ni ikimenyetso gikomeye cyane cyo kugera kuri demokarasi”.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cyatanzwe n'intumwa ya UN ku burenganzira bw'ikiremwamuntu.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cyatanzwe n’intumwa ya UN ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.

Iyi ntumwa ya UN ishinzwe uburenganzira bwa muntu, ivuga ko yagenze henshi ku isi, asanga u Rwanda ruri mu bihugu bike cyane byageze ku bikorwa by’interambere ku rwego ruhambaye mu gihe gito; aho ahandi bamaze imyaka irenga 50 babonye ubwigenge, u Rwanda rwo rumaze 20 rubayemo Jenoside yarusigiye ubukene n’imibereho mibi y’abaturage by’indengakamere.

Yemeza ko nta hantu ku isi hataba ibibazo, akaba ari yo mpamvu avuga ko nta gitangaza kuba hari abavuga ko batishimye, ariko ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bafite. Icyo yashimye ni ibisobanuro by’uko igihugu cyavuye habi, ko ari yo mpamvu yo kutemerera abantu gukora imyigaragambyo, ariko ko ufite ikibazo agira indi nzira akinyuzamo kigakemuka.

Maina yari amaze icyumweru ashakisha amakuru ku buryo u Rwanda rwita ku burenganzira bwa muntu, akavuga ko yasanze hari gahunda n’inzego zishinzwe kubyubahiriza. Yaganiriye n’inzego za Leta n’iz’abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta n’abantu ku giti cyabo; ashima uburyo yakiriwe n’ukuntu ngo bamushubije kuri buri kintu cyose yifuzaga kubaza.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko aba banyamahanga njye baransetsa cyane,. akekako diyo democratie nubwo bwisanzure avuga buzasa nubwi paris, Westminster cg new york? ashwida, icyambere dufite amateka atandukanye kure cyane, icyakabire twe abaturage bi rwanda dutandukanye kure nabo navuze haruguru, ikindi kandi imibereho ubukungu, ubushobozi , imyigire nabyo bitandukanye kure naho navuze harugure, sinzi rero niba ashaka ko natwe dufata amabuye tukirirwa duhanganye na polisi, abanayrwanda dukeneye kubanza tugasubirana, tukisuganya nyuma y’imyaka 20 nigihe gito, abantu baracyasaritswe nibikomere kandi bikomeye, ndanahamyako hari nabagifite amacakubiri amwe ari profond, akomeye cyane, kuburyo kumubwira ngo jya mumyigaragrambyo ntibyagutunguro yongeye agafata umuhoro, ibyo rero sibyo dukeney mu rwanda, turacyayeneye kwiyubaka mubukungu dabord umuntu akanaza akumva yihagije, turacyayeneye kwiyunga tukabanza tukabyigishwa tukabyumva, tukabyishyira mumitima yaco, democratie ya new york paris na westminster natwe izatugeraho ariko haracyari igihe.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka