Intumwa ya Banki y’Isi yatangajwe n’uburyo abagore biteza imbere

Jeni Klugman ushinzwe ishami ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo muri Banki y’Isi, waruri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, atangaza ko yashimishijwe n’uburyo abagore n’abakobwa bari kwiteza imbere mu Rwanda.

Ibi Klugman yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 30/4/2014, ubwo yasuraga ibigo bibiri byigisha abagore n’abakobwa imyuga itandukanye aribyo Gacuriro VTC na Gahaya Links Banki y’Isi itera inkunga binyuze mu mushinga AGI (Adolescent Girls Initiatives).

Yagize ati “AGI mu Rwanda iri gukora akazi keza mu guha ubushobozi abakobwa batabashije gukomeza amashuri abanza n’ay’isumbuye ariko nta n’ubushobzi bafite, ukabafasha kwiyungura ubundi bumenyi bagahindura ubuzima bwabo.”

Jeni Klugman yerekwa uko abanyehuri bigishwa guteka.
Jeni Klugman yerekwa uko abanyehuri bigishwa guteka.

Gacuriro VTC bigisha abakobwa n’abagore bacikirije amashuri bakiri bato ibijyanye no gutegura amafunguro no guteka, nhaho Gahaya Link bakigisha abakobwa n’abagore ibijyanye no gukora ubukorikori.

Sam Barigye, uhagarariye AGI avuga ko bateganya ko nyuma y’amezi 11 biga, harimo atandatu bamara bigishwa kwihangira imyuga n’andi atanu bamara bari kwigishwa kwibumbira mu makoperative banabafasha kubashakira igishoro kugira ngo batangire imirimo.

Barigye avuga ko aba bakobwa biga bahabwa amafaranga 500 buri munsi mu gihe cy’amezi atandatu ariko hakaba hari n’andi mafaranga 200 bababikira bakazayabaha barangije. Ayo mafaranga umuntu ahabwa iyo arangije agera ku bihumbi 30.

Jeni Klugman asobanura uko bafasha abakbwa mu kwiyongera ubumenyi ku myuga.
Jeni Klugman asobanura uko bafasha abakbwa mu kwiyongera ubumenyi ku myuga.

Ati “Urumva ko niba umuntu afata amafaranga arenga ibihumbi 30 iyo arangije aba ashobora kwisungana n’abandi 10 bakagira ibihumbi 300. Urumva ko ari igishoro kiza cyabafasha gutangira umushinga.”

Barigye avuga ko uretse ayo mafaranga, abarangije banahabwa bimwe mu bikoresho bibafasha gutangiza imirimo yabo, cyane abakora ubukorikori.

Iyi gahunda iteganya kwigisha abakobwa bagera ku 2,000, imaze kugera kuri 90% by’abamaze kugerwaho n’iyi gahunda, mu myaka ibiri AGI imaze igeze mu Rwanda kuko ikorera mu bindi bihugu birindwi ku isi.

Ikindi cyiciro cy'abakobwa kiga ibijyanye n'ubukorikori.
Ikindi cyiciro cy’abakobwa kiga ibijyanye n’ubukorikori.

Bamwe mu bakobwa bafashwa mu kwiga kwihangira imirimo muri uyu mushinga wa AGI, batangaza ko biteguye kwifasha no gufasha imiryango yabo umunsi bazaba barangije.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka