Intumwa y’umuryango w’abibumbye yashyigikiye imyanzuro ya ICGLR
Intumwa y’umuryango w’abibumbye mu ishami rishinzwe guharanira amahoro, Elver Ladsous uri mu Rwanda, yatangaje ko ashyigikiye imyanzuro y’Inama mpuzamahanga mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), yo gushyiraho abagenzuzi n’umutwe w’ingabo utabogamye, ku mipaka ya Kongo n’u Rwanda.
Ladsous yatangarije Ministeri y’ingabo ko ashyigikiye imyanzuro abakuru b’ibihugu bigize ICGLR bafashe ku kibazo cya Kongo mu cyumweru gishize, nk’uko Brig.Gen.Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yatangaje, nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi kuri uyu wa gatatu tariki 12/09/2012.
Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko Ministiri w’ingabo Gen.James Kabarebe, yasobanuriye Ladsous ko u Rwanda rwagize uruhare rukomeye mu gushakira umuti intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo, haba mu buryo bw’umwihariko ndetse no mu nama ya ICGLR.
Ati: “Ladsous yabyumvise kandi ashyigikiye imyanzuro ya ICGLR yo gushyiraho umutwe utabogamye mu gihe kitarenze ukwezi, ndetse n’ishyirwaho ry’itsinda ngenzuzi rya ICGLR rizashyirwaho kuri uyu wa gatanu tariki 14/09/2012.”
Brig.Gen. Joseph Nzabamwita yavuze ko nta ruhare rugaragara ingabo za MONUSCO zagize mu kugarukana amahoro muri Kongo, akaba ari yo mpamvu Ladsous ashyigikiye ICGLR.
Kugeza ubu Tanzania nicyo gihugu cya ICGLR cyemeje ko kigiye gutwerera ingabo zitagira aho zibogamiye ku mupaka wa Kongo n’u Rwanda.
Uruhare rw’u Rwanda mu kugarukana amahoro muri Kongo ruzaganirwaho mu nama izaba ejo bundi ku wa gatanu, mu gihe hazaba hashyiraho itsinda ngenzuzi rya ICGLR ku mipaka, nk’uko umuvugizi w’igisirikare yatangaje.
Intumwa ya UN iri mu Rwanda mu gihe cy’iminsi ibiri uhereye kuri uyu wa gatatu, ngo yanashimye uruhare u Rwanda rukomeje kugira mu kugarukana amahoro ku isi, aho rufite ingabo muri za Sudani zombi no mu gihugu cya Haiti.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mwibeshye ni LT GEN KAYONGA mukosore