Intore zo ku Rugerero za Kiniha na Kibuye zahiguye imihigo hafi ya yose
Intore zo ku Rugerero mu tugari twa Kibuye na Kiniha, umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, ziratangaza ko zahiguye imihigo zari ziyemeje ku kigereranyo kiri hagati ya 80 na 100%, ndetse imwe mu mihigo barayihiguye barenza 100%.
Ibirori byo gusoza icyiciro cya kabili cy’Intore zo ku Rugero mu gihugu hose byabereye ku rwego rw’utugari. Mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi, hari hateraniye utugari twa Kibuye na Kiniha, aho Intore zo ku Rugerero zagaragaje ibyishimo byo kuba barabashije guhigura imihigo hafi ya yose hejuru ya 90%.
Uwavuze mu izina ry’Intore zo mu kagari ka Kiniha yagaragaje uko imihigo yose bari bahize irebana n’inkingi enye za Guverinoma y’u Rwanda bayigezeho. Mu Miyoborere myiza bakanguriye abaturage bo mu midugudu umunani kwitabira gahunda za Leta; umuhigo bahiguye kugeza ku 100%.
Mu Bukungu bakanguriye abaturage gukorana n’ibigo by’imari no kuyoboka umuco wo kubitsa no kuguriza. Uyu muhigo ngo bawugezeho 90%, hanyuma muri gahunda yo guhuza ubutaka, bageze kuri 98% aho abaturage babashije guhinga ibishyimbo kuri hegitari 20 na hegitari eshatu z’ibigori.
Bakanguriye abaturage kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA kuri 90%, babarura n’abanyeshuli bazajya mu itorero ritaha rya 2013 nabyo babigeraho 100%.
Hari n’umuhigo barenze cyane ku byo baribahize, wo kubakira abatishoboye uturima tw’igikoni 50, ariko babashije kubaka uturima 120, bivuga ko barenze cyane 100%.

Mu mihigo yose bari barahize, umwe gusa ni wo wabagoye, wo guhanga umuhanda uhuza utugari twa Nyabuguma na Nyarusazi, aho bagejeje kuri 30%, ariko ubwo basozaga icyiciro cya kabili cy’Itorero ryo ku Rugerero, bahise bahiga kuzawuzuza.
Abo mu kagari ka Kibuye nabo ntibabaye ibigwari ku rugerero. Nabo muri ziriya nkingi zose bahacanye umucyo kuko imihigo yose bagiye bayihigura hagati ya 80 na 98%, kubera ahanini ko bagiye biyambazwa n’ibiro bishizwe ubutaka kubifasha gukosora ibyangombwa, bigatuma hari imihigo imwe n’imwe bagiye bacikirizamo hagati ariko nabo bahize kuzayisoza mu cyiciro cya gatatu.
Nubwo abaturage bo mu tugari twombi (Kibuye na Kiniha) batitabiriye isozwa ry’icyiciro cya kabili, uwabaserukiye tugari twombi, umusaza Banyaga Ignace, yavuze ko ibyo intore zo ku rugerero zatumwe, zabikoze uko zari zabihize, agashima cyane cyane uturima tw’igikoni bakoreye imiryango itishoboye irenga 100. Yaboneyeho no gusaba abaturage kuzafata neza utwo turima kandi bakatubyaza umusaruro.
Intumwa y’umurenge wa Bwishyura akaba na agronome w’umurenge Mukeshimana Jeanne yashimye abo basore n’inkumi kuba bararanzwe no gukunda umurimo, bitandukanye cyane no hambere, aho wasangaga abo mu kigero cyabo bararangwaga n’ubuzererezi mu biruhuko, ntibagire icyo bamarira imiryango yabo na mba.
Itorero ryo ku Rugerero ryatangiye mu Kuboza 2012. Kuri uyu wa kane tariki 28/03/2013 hasojwe icyiciro cya kabili, icya gatatu giteganyijwe gutangira tariki 22 Mata kugeza tariki 28 Kamena. Intore zo ku Rugerero zahize ko zizageza icyo gihe imihigo yose barayihiguye 100%.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|