Intore zasabwe umusanzu mu kurwanya imirire mibi

Intore zatangiye urugerero mu Karere ka Rwamagana zirasabwa umusanzu mu guhashya ikibazo cy’imirire mibi n’isuku nke cyagaragaye mu miryango imwe n’imwe.

Izo Ntore z’Inkomezabigwi zo mu Nkeramihigo z’Akarere ka Rwamagana zabisabwe tariki 27 Mutarama 2016 ubwo zatangiraga urugerero nyuma y’icyumweru kimwe zisoje itorero zaherewemo amasomo yiganjemo ay’umuco n’uburere mboneragihugu.

Intore zatangiye urugerero zirasabwa umusanzu wo guhashya umwanda n'imirire mibi
Intore zatangiye urugerero zirasabwa umusanzu wo guhashya umwanda n’imirire mibi

Zasinyanye imihigo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bazanakurikiranira hafi ibikorwa by’urugerero rwazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdul Karim, yazisabye gutanga umusanzu mu guhangana n’ikibazo cy’isuku nke n’imirire mibi cyakunze kuvugwa muri imwe mu miryango y’ako karere.

Ati “Ikibazo cy’imirire mibi n’icy’isuku ni ibintu bidasaba ubutunzi. Ibisabwa kugira ngo indyo yuzure Abanyarwanda barabifite. Uru rubyiruko turutezeho kuzadufasha kubishyira mu bikorwa no gufasha Abanyarwanda guhindura imyumvire.”

Izo ntore ngo zifite byinshi ziyemeje gukora ku rugerero mu rwego rwo gutanga umusanzu wazo mu kubaka igihugu.

Mu mihigo zahize harimo n’uwo kurwanya umwanda n’imirire mibi, zikaba zizubakira abaturage uturima tw’igikoni kugira ngo bajye babona imboga bitabagoye.

Iradukunda Bertrand ,wo mu Murenge wa Kigabiro, agira ati “Hari uwo ubwira kurya indyo yuzuye akakubwira ko ari umukene kandi imboga ari ibintu twakwihingira. Tuzubaka uturima tw’igikoni 33 mu murenge wacu harimo dutanu tw’icyitegererezo tuzubaka muri buri kagari kugira ngo barebereho”.

Muhawenimana Alice we avuga ko ikibazo kiri ku babyeyi bataramenya uburyo bwo kwita ku bana, akavuga ko azashishikariza ababyeyi bo mu kagari ke guhinga imboga kandi bakajya bavuza abana ba bo ku gihe.

Izi ntore ziyemeje kubakira abaturage uturima tw'igikoni bazajya basoromaho imboga
Izi ntore ziyemeje kubakira abaturage uturima tw’igikoni bazajya basoromaho imboga

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdul Karim, avuga ko nyuma yo guhiga uwo muhigo hakurikiyeho gufasha abaturage guhindura imyumvire. Yasabye izo ntore kwiyubaha kuko zitiyubashye abaturage batakwakira neza inyigisho zibaha.

Mu Karere ka Rwamagana hatorejwe intore zigera ku 1472. Ubuyobozi buvuga ko izo ntore zose zitabiriye urugerero zikanashyira mu bikorwa ibyo zahize zaba zitanze umusanzu ufatika mu guhangana na bimwe mu bibazo bikizitiye iterambere ry’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka