Intore za Muhazi ziyemeje kugera kuri byinshi muri iki gihe cy’itorero

Abaturage bitabiriye itorero ryo ku mudugudu bo mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana batangaza ko bagiye guhuriza hamwe ibitekerezo n’imbaraga muri iryo torero, bakazavamo biyemeje imigambi ihamye yo kugera ku rwego rw’iterambere bashaka.

Aba baturage baravuga ko ibyo bazabishobozwa no kwiyemeza no guhuriza hamwe imbaraga z’ibitekerezo n’ubushobozi kuko Abanyarwanda bamaze kugaragaza ko icyo biyemeje bashimitse bakigeraho nta kabuza.

Intore za Muhazi zahereye ku gukemura ikibazo cy'isaso.
Intore za Muhazi zahereye ku gukemura ikibazo cy’isaso.

Mu mihango yo gutangiza itorero ry’abaturage ku rwego rw’umudugudu, Intore zo mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana zahigiye ko itorero zigiye kwitorezamo amezi atandatu rizasiga babashije kwikemurira ibibazo by’iterambere n’imibereho myiza bibabangamiye.

Ibyo biyemeje birimo kwibonera ubwisungane mu kwivuza, kubaka ibyumba by’amashuri abana bo muri Muhazi bazigiramo no kujyana abana bose mu ishuri kandi bagakurikirana ko biga neza, kurwanya akarengane no kwibumbira bose mu makoperative anyuranye azabafasha gukorera hamwe bagahuza ibitekerezo n’ubushobozi bakiteza imbere.

Itorero ryatangijwe n'igitaramo, Intore zicinya umudiho.
Itorero ryatangijwe n’igitaramo, Intore zicinya umudiho.

Mu gutangiza iri torero, izi ntore z’i Muhazi zatangiranye no gushakira isaso nyayo y’imifariso bamwe muri bo bakennye no gufungurira abana amata bagaragaza ubufatanye no gukemurira hamwe ibibazo by’intore bagenzi babo baturanye.

Mu karere ka Rwamagana, tariki 17/08/2012, batangije itorero ry’intore ku rwego rw’umudugudu, itorero rizitabirwa n’abatuye umudugudu bose bagejeje ku myaka irindwi rikazamara igihe cy’amezi atandatu.

Intore zatangiye Itorero zizimanira abana.
Intore zatangiye Itorero zizimanira abana.

Iri torero ntirizajya riba buri munsi ahubwo abantu batuye mu mudugudu bazajya bagena iminsi runaka bazajya bahuriraho bakore gahunda bateganyije ubundi basubire mu mirimo yabo isanzwe.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka