Intore z’u Rwanda zataramiye abakinnyi ba Arsenal bitegura gutangira shampiyona (Video)

Intore z’u Rwanda zataramiye abakinnyi b’ikipe ya Arsenal, mu rwego rwo kwibifuriza amahirwe masa muri shampiyona ya 2018/2019 bagiye gutangira.

Aha Intore zirereka abakinnyi ba Arsenal uko baca umugara
Aha Intore zirereka abakinnyi ba Arsenal uko baca umugara

Shampiyona y’u Bwongereza ya 2018/2019 izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama 2018, ariko ikipe ya Arsenal ikazakina umukino wayo wa mbere ku Cyumweru tariki 12.

Ku mukino wayo wa mbere wa shampiyona Arsenal izahura na Manchester City ifite igikombe cya Shampiyona ishize.

Intore z’u Rwanda zatunguye abakinnyi ba Arsenal aho bitoreza ku kibuga cya London Colney, bababyinira imbyino za Kinyarwanda zirimo guhamiriza no kuvuza ingoma.

Nk’uko bigaragara muri videwo ubuyobozi bwa Arsenal bwashyize ahagaragara, abakinnyi bishimiye izo mbyino zigaragaza umuco Nyarwanda, kuko hari na bamwe mu bakinnyi bageragezaga kwigana ibyo bakoraga.

Aha intore zaturutse mu Rwanda zerekezaga ku kibuga Arsenal yitorezaho cya London Colney, kugira ngo zibatunguze imbyino
Aha intore zaturutse mu Rwanda zerekezaga ku kibuga Arsenal yitorezaho cya London Colney, kugira ngo zibatunguze imbyino

U Rwanda rufitanye amasezerano na Arsenal yo kurwamamaza binyuze mu bikorwa by’imikino.

Ayo masezerano yasinywe binyuze mu kigo cya RDB gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubukerarugendo kizwi nka "Rwanda Convention Bureau", nk’uko itangazo Arsenal yasohoye ribivuga.

Ikipe ya Arsenal ikazajya yambara imipira iriho ijambo “Sura u Rwanda (Visit Rwanda)”, ku buryo u Rwanda rukomeza kuza ku isonga mu kuba igihugu gisurwa kurusha uko byari bimeze.

Pierre Aubameyang, rutahizamu wa Arsenal akibona intore z'u Rwanda
Pierre Aubameyang, rutahizamu wa Arsenal akibona intore z’u Rwanda

Ayo masezerano yatangijwe ku mugaragaro ku itariki 22 Gicurasi 2018, ubwo Arsenal yamurikaga umwenda izakinana muri champiyona igiye gutangira ya 2018/2019.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal Vinai Venkatesham, yavuze ko ayo masezerano yabashimishije kuko azatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu bucuruzi.

Yagize ati “Iki gihugu cyateye imbere mu myaka mike ishize, ku buryo aya masezerano azafasha abantu benshi bakurikirana Arsenal bakarushaho kumenya iki gihugu kandi bitange umusaruro.”

Bamwe mu bakinnyi barimo myugariro Sokratis Papastathopoulos (wambaye icyatsi) na Mohamed Elneny ukina hagati bahise batangira kuzigana
Bamwe mu bakinnyi barimo myugariro Sokratis Papastathopoulos (wambaye icyatsi) na Mohamed Elneny ukina hagati bahise batangira kuzigana

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umupira wa Arsenal ku munsi urebwa n’abantu barenga miliyoni 35, bigatuma Arsenal iba imwe mu makipe akurikiranwa cyane ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umurengwe usiga inzara.

Gikeri yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka