Intore z’Imbuto Zitoshye zahawe umukoro wo kurinda u Rwanda kuzasubira mu mateka mabi
Abasore n’inkumi 253 bagize icyiciro cya 14 cy’Intore z’Imbuto Zitoshye, basabwe kubyaza umusaruro amahirwe urubyiruko rufite, kuko atandukanye cyane n’ayo mu myaka 35 yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni abasore n’inkumi bagizwe n’abahungu 122 hamwe n’abakobwa 131 barangije amashuri yisumbuye, baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, barimo gutorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera guhera tariki 23-30 Ukwakira 2024.
Izi Ntore ni zimwe mu bana b’Umuryango Imbuto Foundation, bafashwa n’umushinga Edified Generation, umwe mu mishinga y’uwo muryango, ufasha abanyeshuri batsinda neza ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi buhagije bwo kubishyurira amafaranga y’ishuri.
Kimwe mu bikorwa bakora ni ugutegura ihuriro ngarukamwaka rihuza abanyeshuri bose bafashwa na Imbuto Foundation muri uyu mushinga.

Ubwo yatangizaga iryo torero ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yababwiye ko guharira urubyiruko umwanya w’Itorero ari igikorwa gikomeye, kubera ko hari imyaka 35 yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva 1959-1994, urubyiruko rwabayeho rutozwa urwango.
Yagize ati “Ni imyaka u Rwanda rwabayeho urubyiruko rutozwa urwango, ivangura, rwigishwa irondabwoko, irondakarere, ingengabitekerezo ya Jenoside. Urwo rubyiruko rwabayeho muri iyo myaka 35, abayivukiyemo, bayikuriramo, nibo basenye u Rwanda, kandi babivanye muri ubwo burere. Urwo rubyiruko rwakuriye muri iyo Politike mbi bituma nabo bahinduka babi basenya Igihugu.”
Arongera ati “Icyo mugomba ku kizirikana, ni ngombwa kumenya amateka Igihugu cyacu cyavuyemo turimo, kuko arimo igice kibi cy’imyaka 35, cyateye u Rwanda ibikomere, akaga, hari n’ingaruka tugihanganye nazo, kandi mwebwe urubyiruko nimwe mugomba kuzitsinda, mugomba gukora ku buryo u Rwanda rutazongera gusubirana ayo mateka mabi rwagize muri iyo myaka 35. Icyo ni ngombwa ku kizirikana.”

Ni umukoro uyu muyobozi avuga ko woroshye kugeraho, kubera ko urubyiruko rwabayeho mu myaka 30 nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, rwagize amahirwe yo kuba mu kindi gihugu gifite ubuyobozi bwiza bukunda Abanyarwanda, bwubaka buri Munyarwanda, kigashyira imbaraga mu rubyiruko, rwigishwa indangagaciro z’uko buri Munyarwanda wese afite icyubahiro, agaciro n’ishema kimwe n’undi wese, akaba ari amahirwe adasanzwe azatuma u Rwanda ruzakomeza kubaho ibinyejana byinshi rutongeye guhura n’amaraso ameneka mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, Elodie Shami yababwiye ko bimwe mu byo bazatozwa mu cyumweru bazamara, harimo uburyo bw’imibereho, amateka y’Igihugu, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.
Yagize ati “Ni byiza ko muhabwa n’ubundi bumenyi bwiyongera ku bwo mumaze imyaka muvoma mu ishuri aho mwari muri, kuko byose bigomba kuzuzanya, kugira ngo tuzagere kuri wa Munyarwanda ushoboye kandi ufite ubumenyi. Muri iri torero, muzasobanurirwa birambuye kuri gahunda z’icyerekezo cy’Igihugu, kugira ngo mutekereze ku musanzu mwiteguye gutanga, kuko itafari rya buri wese ari ngombwa. Ni mwebwe mufite uruhare rukomeye mu gusigasira ibyo tumaze kugeraho, ndetse no kubaka Igihugu cyacu birenze inzozi turota ubu."

Intore z’Imbuto Zitoshye zirimo gutozwa zishimiye amahirwe zahawe, kuko bizabafasha kurushaho gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyabo bikazabafasha kucyubaka, kandi baharanira ko amateka mabi atazongera kukibamo ukundi.
Iri torero rigamije guhuza uru rubyiruko no kurutoza uburyo bwiza bw’imibereho, kurutoza amateka y’Igihugu, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda n’imyifatire ikwiye kubaranga.
Hari kandi kubagaragariza icyerekezo cy’igihugu n’uruhare rwabo mu kukigeraho n’ibindi byose bigamije kubaka urubyiruko rw’ingirakamaro.
Muri iri torero hazatangwa ibiganiro binyuranye birimo icyatanzwe na Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana, cyagarukaga ku bumwe bw’Abanyarwanda mu mateka y’Igihugu, isenyuka ryabwo, icengezamatwara ry’urwango mu Banyarwanda, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiterere y’ipfobya n’ihakana ryayo.

Muri iyo minsi bazamara bazabahwa n’ikiganiro kizagaruka ku mateka y’ltorero mu Rwanda n’uruhare rwaryo mu kubaka Umunyarwanda n’iterambere ry’Igihugu, kizatangwa n’Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE], Uwacu Julienne.
Hazaganirwa no ku Cyerekezo cy’lgihugu 2050, uburyo bwo kwihangira imirimo n’uruhare rw’urubyiruko mu guharanira inyungu z’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, Kajangwe Tony, Munyabugingo Albert ndetse na Tetero Solange akaba ari bo bazaba bari muri iki kiganiro kizayoborwa na Umuhoza Denyse.
Bakazanahabwa ikiganiro kigaruka ku muco, indangagaciro, ubuzima bwiza n’imyitwarire bikwiye kuranga ‘Imbuto Zitoshye’ hagamijwe kubaka u Rwanda rwifuzwa kizatangwa na Gakuba Jeanne D’Arc.

Hari kandi ikiganiro kizagaruka ku ntekerezoshingiro z’imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1994 n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka Igihugu, kizatangwa n’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera.
Kuva gahunda ya Edified Generation yatangizwa na Imbuto Foundation mu 2002, bamaze kugira Imbuto Zitoshye zigizwe n’abantu 10,945.
Ohereza igitekerezo
|