Intore z’Imbonezamihigo zasabye imbabazi kubera kurenganya abaturage

Abayobozi b’imidugudu n’abagize inama njyanama z’utugari n’imirenge bari mu itorero ry’Imbonezamihigo basabye imbabazi kubera amakosa atandukanye bakoraga.

Intore z'Imbonezamihigo zo muri Nyagatare zasabye imbabazi kubera amakosa zakoraga
Intore z’Imbonezamihigo zo muri Nyagatare zasabye imbabazi kubera amakosa zakoraga

Bazisabye ubwo abayobozi b’imidugudu n’abagize inama njyanama z’utugari n’imirenge bo mu turere twa Nyagatare na Bugesera basozaga iryo torero, tariki ya 23 Ukuboza 2016.

Niyonsenge Isaie wo muri Nyagatare, wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko nyuma yo kwisuzuma, abari mu itorero Imbonezamihigo basaba imbabazi z’amakosa bajyaga bakora.

Agira ati “Nyuma yo kwisuzuma dusabye imbabazi z’amakosa mabi yaturanze, harimo kutegera abaturage bacu ngo tubakemurire ibibazo, bamwe twari bantibindeba, gukorera ku jisho, kurya rwuswa no kurenganya abadutoye.”

Mu yandi makosa, abo bayobozi b’imirenge basabiye imbabazi harimo guhisha no guhishira ibiyobyabwenge, gutanga raporo zinyuranye n’ukuri, guhishira ubujura, ikibazo cy’isuku nke n’ibindi.

Ndizihiwe Emmanuel, wo mu Karere ka Bugesera, avuga iryo torero bashoje ryamuremyemo icyizere n’imbaraga zo guhindura imikorere.

Agira ati “Iri torero rimbereye icyuhagiro ngiye kwikubita agashyi nongera imbaraga ibyo nakoraga, nk’ubu ngiye gukurikirana abahawe inka muri gahunda ya girinka munyarwanda ndeba uburyo zitaweho kugirango zibashe gutanga umusaruro.”

Mugenzi we witwa Rucyakibungo Anicet avuga ko nyuma yo kuva mu itorero agiye kurushaho gukorana n’izindi nzego bashyirahamwe bashaka icyatezimbere umudugudu wabo.

Agira ati “Ntitwajyaga dukorana kugirango tubashe gutegura nk’umuganda ahubwo twabwiraga abaturage aho bajya kuwukorera tutabanje kubagisha inama cyangwa ngo hagati yacu tubivuganeho turebe aho twawukorera humvikanweho.”

Minisitiri Kaboneka ahamagarira abayobozi b'inzego z'ibanze kuba intangarugero
Minisitiri Kaboneka ahamagarira abayobozi b’inzego z’ibanze kuba intangarugero

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yababwiye abo bayobozi bo nzego z’ibanze ko umwaka utaha wa 2017 ugomba kuba uwimpinduka mu miyoborere yabo.

Agira ati “Tugomba guhindura isura y’inzego z’ibanze aho bari babaziko aribo ba mbere barya ruswa bananiza gahunda, ibyo bigomba guhinduka noneho tugahesha ishema inzego z’ibanze kuko aribyo bituma abaturage bagera ku iterambere.”

Akomeza abasaba kuba inyangamugayo imbere y’abaturage babagiriye icyizere bakabatora.

Abayobozi b’imidugudu n’abagize inama njyanama z’utugari n’imirenge bo mu Karere ka Bugesera na Nyagatare bari bari mu itorero ni 3898.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka