Intore ‘Imbuto zitoshye’ zirishimira ubumenyi zungukiye mu Itorero
Itorero Imbuto zitoshye mu Mbonezamihigo, rigizwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 253 bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation barangije amashuri yisumbuye. Barishimira ubumenyi bakuye mu itorero ry’Igihugu aho bemeza ko ubwo bumenyi bubabereye impamba ifatika mu gusobanura amateka y’u Rwanda.

Babitangarije mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024 mu muhango wo gusoza iryo torero, bahiga imihigo itandukanye ijyanye no gusigasira ubusugire bw’Igihugu, basobanura amateka y’u Rwanda uko ari.
Umwe mu bitabiriye iryo torero witwa Niyonsaba Kantesi Onella yagize ati “Iri torero ridusigiye ibintu byinshi, ariko cyane cyane badusobanuriye amateka y’u Rwanda mu buryo bwimbitse, ku buryo haramutse habonetse uwashaka kuyagoreka, niteguye kuyamubwira uko ari”.
Arongera ati “Twize uko twakwihangira umurimo dukoresheje ubumenyi dufite, twiga indangagaciro na kirazira by’umuco w’u Rwanda birimo gukunda Igihugu, ubumwe, kunoza umurimo n’ubupfura, dutozwa n’imikorongiro igamije kutwigisha indangagaciro zidufasha kubaka Igihugu. Ducyuye impamba ifatika ku mateka y’u Rwanda, cyane cyane duca ibihuha bigenda bigaragara ku mbuga nkoranyambaga bisebya Igihugu, ubu tugiye ku rugerero”.
Mugenzi we witwa Hirwa Rusigana Eric ati “Inyigisho twakuye aha nk’Intore, ni uko twebwe urubyiruko dushyize imbaraga mu byo dukora, tuva mu bidafite umumaro tukajya mu biteza imbere Igihugu, turwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga bagoreka amateka y’Igihugu cyacu. Iyi ni impamba ifatika ducyuye tugiye gusangiza abandi”.

Arongera ati “Njye ku giti cyanjye, ntabwo nari nzi amateka ahagije ku Gihugu cyanjye, ariko abayobozi bakomeye baraje badusangiza kuri ayo mateka nk’abayabayemo, tugiye kwigisha abandi”.
Mu mihigo bihaye nyuma y’Itorero, harimo gukomeza kuba Imbuto zitoshye zidasobanya mu kubaka u Rwanda, biyemeza kuba umusemburo w’ubumwe bw’Abanyarwanda, barwanya abashaka kugarura ingengabitekerezo iganisha kuri Jenoside.
Urwo rubyiruko rwiyemeje kandi kurangwa n’imyitwarire myiza, birinda ingeso mbi zigaragara kuri bamwe mu rubyiruko, baba intangarugero mu kwitabira gahunda zitandukanye za Leta, barangwa kandi no gukunda Igihugu bitabira urugerero rw’inkomezabigwi na gahunda z’ubukorerabushake mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.
Ni itorero ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), mu rwego rwo gutoza urwo rubyiruko umuco n’indangagaciro by’umuco nyarwanda, bafashwa gusobanukirwa amateka y’Igihugu mu kurwanya abayagoreka.
Hari byinshi byagendeweho mu gutoza izo ntore, nk’uko Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri MINUBUMWE, Uwacu Juliennne abivuga.


Ati ‟Mu gutoza izi ntore, hakoreshejwe uburyo butandukanye burimo ibiganiro 11 byatanzwe n’impuguke zifite ubumenyi. Ibyo biganiro byibanda ku mateka, indangagaciro, icyerekezo 2050 nk’amahitamo y’Igihugu cyacu, uburyo bwiza bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga, imikoreshereze y’umutungo, ubuzima bw’imyororokere n’ubuzima bwo mu mutwe byose bigaherekezwa n’imikorongiro”.
Uwacu yavuze ko urwo rubyiruko barwitezeho kuzaba indashyikirwa mu masomo bagiye gukomeza, abasaba kurwanya ikintu cyose cyagambirira kugirira nabi Igihugu binyuze mu ikoranabuhanga cyangwa mu bundi buryo, ariko bakarwanya ingeso mbi zugarije umuryango nyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko, kandi bakazayobora abandi ku rugerero.
Ni intore kandi zisigiye abatuye Umurenge wa Kinoni ibikorwa, aho mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024 bazindutse batera ibiti by’imbuto, aho bifuje ko ibyo biti bibyara imbuto zitoshye nk’izina ribaranga mu butore.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yashimiye Jeannette Kagame watekereje umushinga wa Imbuto Foundation ushyirwa mu bikorwa muri 2002, aho uyu munsi hatangiye gusarurwa imbuto zawo.

Ati ‟Ikintu cyo gutekereza ejo hazaza uko hazaba hifashe, turabishimira Nyakubahwa Jeannette Kagame, aho natwe biza muri bimwe dukomeza gutekereza, tuti uyu munsi hari ibyo dufite ariko ni izihe nzozi twarotera abana bazadukomokaho, kugira ngo bazasange u Rwanda rwiza nk’urwo dufite uyu munsi?”
Yashimiye urwo rubyiruko imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaje mu Itorero, avuga ko ubuyobozi bwa Imbuto Foundation buzakomeza kuba hafi urwo rubyiruko no kurwiyambaza ahakenewe imbaraga zarwo mu kuzamura iterambere ry’Igihugu no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, asoza iryo torero, yibukije urwo rubyiruko ko u Rwanda rwabuze ubumwe bisenya Igihugu, aho byakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abasaba kubyaza umusaruro impamba bahawe abona nk’igisubizo gikomeye mu gukemura ibibazo abaturage bahura na byo. Avuga ko urugerero bagiye kwitabira rugomba kugaragaza itandukaniro kubera ubumenyi bahawe, barwanya ingeso mbi mu rubyiruko zirimo ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge, umwanda, abana bata ishuri n’ibindi.
Ni itorero ryatangiye ku itariki 23 Ukwakira 2024, aho ryitabiriwe n’urubyiruko 253 rugizwe n’abana baba baratsinze neza ibizamini bya Leta, ariko bakomoka mu miryango itishoboye, mu myigire yabo bagafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation.
Icyivugo cyabo kiragira kiti ‟Imbuto zitoshye mu Mbonezamihigo, ni umwanya w’imiyoborere myiza, ni umusemburo mu mpinduka nziza, ni nkore neza bandebereho, ni indashyikirwa mu bumenyi n’ikoranabuhanga, ni umurinzi w’ibyagezweho uharanira kwigira no kwihesha agaciro, nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika”.























Ohereza igitekerezo
|