Internet ikwiriye hose no kutangiza ibidukikije nibyo bizaranga “Smart Cities”
Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) yamuritse igitabo gikubiyemo ishusho mbonera y’ibizagira umujyi uboneye uzaba uri muri gahunda yiswe “Smart Cities”.

Minisitiri w’Urubyiruko yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2017, mu nama y’iminsi itatu ya Transform Africa iteraniye i Kigali.
Yavuze ko icyo gitabo kizayobora imijyi y’ibihugu bigize umuryango wa Smart Africa uko imijyi igomba kuba iteye.
Yagize ati “Imijyi igomba kuba ihujwe na internet inyaruka kandi iri hose, ikaba ifite uburyo bunoze bwo guhangana n’ibibazo by’ibanze birimo umutekano n’ibikorwa byangiza ikirere.
Ikindi umujyi ugomba kuba ufite iterambere rirambye, ryoroshya ishoramari.”
Muri iyi nama kandi ibigo bitandukanye byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’ubuyobozi bwa Smart Africa Alliance. Ibi bikazafasha mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iri huriro.
Dr. Hamadoun Touré umuyobozi wa Smart Africa Alliance, yavuze ko bagiye gutura u Rwanda umutwaro wo kuba ari rwo rwonyine rwishakagaho amafaranga yo gutegura iyi nama, kuko abafatanyabikorwa bagenda baboneka.

Ati “U Rwanda ni rwo rwari rusanzwe rutegura iyi nama ku mafaranga yarwo ijana ku ijana ariko ubu abafatanyabikorwa barimo abikorera baduteye inkunga ubu dufire amafaranga yo gushyira mu mishinga n’andi yo kubika.”
Yanaboneyeho gutangaza ko inama ya Transform Africa igiye kujya iba buri mwaka aho kuba rimwe mu myaka ibiri nk’uko byagendaga.
Iri huriro rigizwe n’ibihugu 18 byiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda ya “Smart Cities”. Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu icyenda n’abahagarariye imijyi 300 n’abandi bahagarariye imiryango itandukanye.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|