Inteko Zishinga Amategeko z’u Rwanda na Pakistan ziyemeje gushimangira umubano
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, yasoje uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga muri Repubulika ya kiyisilamu ya Pakistan. Ni uruzinduko rwasinyiwemo amasezerano ashimangira ubufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko Hon Kalinda, yagiriye uruzinduko muri Pakistani kuva tariki 30 Ukwakira kugeza ku ya 03 Ugushyingo 2023, ku butumire bwa mugenzi we Muhammad Sadiq Sanjrani
Muri uru ruzinduko, Perezida wa Sena y’u Rwanda, yahuye ndetse agirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika ya kiyisilamu ya Pakistan, Arif Alvi, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego z’iki gihugu.
Muri uru ruzinduko kandi abayobozi ba Sena z’ibihugu byombi, bashyize umukono ku masezerano agamije gushimangira ubufatanye mu bya dipolomasi, hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, muri Nzeri uyu mwaka yaherukaga kwakira Ambasaderi mushya wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko n’uburyo bwo kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Pakistan bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane, binyuze mu masezerano y’ubufatanye yagiye ashyirwaho umukono mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubuzima ubucuruzi n’izindi.
Kugeza ubu ubucuruzi buri hagati y’ibihugu byombi, bubarirwa agaciro ka iliyari zirenga 34Frw, mu gihe u Rwanda ari rwo rufitemo umubare munini cyane, kuko rwohereza byinshi kurusha Pakistan, aho nka 70% by’icyayi cy’u Rwanda byoherezwa muri iki gihugu.

Ambasaderi wa Pakistan, Naeem Ullah Khan, aherutse gutangaza ko igihugu cye kandi gifite gahunda yo gufungura icyanya cyahariwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|