Inteko yemeje itegeko ryo kugenzura itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga

Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryo kugenzura itumanaho hagati y’abantu, hakoreshjwe ikoranabuhanga.

Imwe mu mpamvu zo kugenzura ibyo impande ebyiri z’abantu baganirira kuri telefone cyangwa bandikirana kuri internet, kuri terefone cyangwa se mu bundi buryo bw’ikoranabuganga, ngo biraterwa no gukurikiza amahame yabayeho kera y’umuryango wa Common Wealth u Rwanda rurimo; nk’uko Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Mussa Fazil Harerimana, yatangaje.

Ubwo yari amaze gusobanurira Inteko ishingiro ry’uwo mushinga w’itegeko, Ministiri Fazil Harerimana yabwiye Kigali Today ko inzego zishinzwe umutekano zemerewe kugenzura ibyo abantu bavugana cyangwa ubutumwa bohererezanya zikaba zanakurikirana abo bantu mu butabera.

Yagize ati: “Umukuru w’Ingabo, uwa Polisi cyangwa ubunyamabanga bukuru bw’Urwego rushinzwe iperereza, bemerewe gukurikirana umuntu waketsweho amakosa mu itumanaho; bakaba bagomba kubisaba mu butabera bitarenze amasaha 24, iryo kosa rikozwe.”

Minisitiri w’umutekano yavuze ko iri tegeko rizajya rinahana umuntu usoma inyandiko zitemewe na Leta, aho yahise atangaza ko iryo kosa rizafatwa nk’ubufatanyacyaha.

Umuntu wo mu nzego z’ubutabera uzajya atanga uburenganzira ku nzego zishinzwe umutekano, azemezwa n’iteka rya Ministiri w’Intebe rigiye kujyaho mu gihe cya vuba; nk’uko Ministiri w’umutekano yakomeje abisobanura.

Ntabwo iri tegeko ryashimishije abadepite bose kuko bamwe muri bo nka Depite Nkusi Juvenal, bavuze ko kugenzura ibiganiro hagati y’abantu bihabanye n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 22.

Igika cya mbere cy’iyi ngigo kigira kiti: “ Imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe, ubutumwa yohererezanya n’abandi, ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; icyubahiro n’agaciro ke mu maso y’abandi bigomba kubahirizwa.”

Umukuru w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Depite Rose Mukantabana yahise avuga ko nta tegeko ritagira umwihariko, aho igika cya gatatu cy’iyo ngingo ya 22 y’itegekonshinga kivuga ko ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho ridashobora kuzitirwa, keretse mu bihe no mu buryo biteganywa n’amategeko.

Ministiri w’umutekano mu gihugu abajijwe impungenge zishobora kubaho, ko umuntu ashobora gukoresha igikoresho cy’undi, akohereza ubutumwa bumuteza ikibazo, asubiza avuga ko abaturage batagomba kwandagaza ibikoresho byabo by’itumanaho.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 11 )

Ku ruhande rumwe birakwiye kuko ntitugishaka kumva abateza imvururu mu gihugu, nta ntambara twifuza niba genocide itaratweretse yarasibye. Nta bindi bibi twifuza rwose!
Ariko, abo kumvwa no kugenzurwa bagombye kuba abo batangiye gukekaho icyaha bityo bikaba nka anketi. None se uzihamagarira umugore cyangwa umugabo ugira ibyo umubwira by’urugo babe babitaye mu gutwi! ibanga ry’urugo twahaga agaciro, cyangwa ’ibanga’ rizongera kubaho ukundi kandi ko muri society ibanga ryose atari ubugambanyi??? Ntago itegeko ryizweho neza pe!

Shema yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

"ngo biraterwa no gukurikiza amahame yabayeho kera y’umuryango wa Common Wealth" None se ubu abanyamuryango bose barayakurikiza? Musobanurire abanyarwanda neza kugirango tuve mu rujijo; Impamvu nyakuri itumanaho rikurikiranwa? Muduhe n’urutonde rw’Ibinyamakuru byandikwa n’imbuga abanyarwanda bemerewe gusoma n’izibujijwe.
Murakoze

Hirwa Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Nkuko n’anadi babivuze, birakwiye ko hasobanurwa sites zitemewe gusoma kuko abantu bagize confusion kuri iri tegeko. Nibibe clear bati uzafatwa asoma iyi site iyi n’iyi azaba yishe itegeko maze abakunda amahoro tuyireke ejo tutazazira nibitadufitiye akamaro. ubwo nyine hari impamvu iryo tegeko rigiyeho, rero nirisobanurirwe abagomba kurishyira mubikorwa bibarinde kugongana naryo.

Hatari yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

That is a very poor law...very poor indeed.

Hello yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

ntabwo bisobanutse kuko biroroshye ko igikoresho cyakoreshwa amakosa kandi nyiracyo nta ruhare yabigizemo.urugero:gutira computer ugasoma ibyo ushatse.ikindi kandi ntabwo wamenyako ikintu kitemewe kugisoma kandi utarakireba

habali yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Muraho! ariko rero ibi binyuranyije n’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu!!! Aba banyakubahwa rwose ni abambere ayo mategeko bashyiraho ashobora kuvuguruzanya n’ayandi nayo bashyizeho ubwo ntabkwiye kubisobanurira abanyarwanda? Ikoranabuhanga tumaze gutozwa se ..... mutubwire ibitangazamakuru tudakwiye gusoma!! Ikibazo ni uko ubu birangirira aha ndetse n’ibi bibazo twibaza ntibibonerwa umuti!!! biratangaje!!!

mugisha yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

jyewe ibi ndabona ari ukuvogera abantu muri gahunda zabo bwite.ikindi ni intimidation:gutegeka abantu ibyo basoma ukababuza gusoma ibindi,gusoma ni uburenganzira bwa buri wese ahubwo tukishungurira.

izabayo yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Nyakubahwa Minister,

nifuzaga ko mwadusobanurira neza ejo tutazagwa mu mutego tutabizi

icya 1: inyandiko zemewe na leta ni izihe? izitemewe na leta ni izihe? bitandukanywa n iki?

icya kabiri: umuntu nakoherereza ubutumwa mbere yo kubufungura wakora iki kugirango atakoherereza ubutumwa butemewe na leta ukaba ubaye umufatanyacyaha?

icya gatatu: igitekerezo natanga ahubwo nimufunge burundu imbuga zose n ibinyamakuru byose mutekereza ko bitambutsa ubutumwa butemewe na leta naho twebwe ababisoma nta cyaha rwose dufite twaba duhohotewe.

murakoze imana ibongerere ubwenge n ubushishozi mu kuyobora abanyarwanda.

Bizimana Bizuru yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ariko nibarize abasomyi ba kigali to day ngo ntitugomba gusoma ibinyamakuru bitemewe ubwose ibyemewe nibihe ? ibitemewe nibihe ? ese ikorana buhanga batwigisha niryo gukoriki ? Dusome invaho ni igihe.com munsobanurire.

Tom yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Nyamara ibyo Depite Nkusi avuga ni byo! Mwa badepite mwe, ayo mategeko mwemeza ejo niyo azabata mu ngoyi. Itegeko nk’iri muryemeza mwatekereje? Ubwo ejo muri mwe uwo bakwiba tel cg laptop bakabikoresha ibyo "byaha" harya ngo azahanirwa kwandarika ibikoresho bye? Kigali Today, ntabwo ntukanye ntimunyongere igitekerezo. Murakoze!

emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ni byiza pe. Ariko mbere yo kurishyira mubikorwa, mugerageze gukora campain nyinshi, munabihoze mwitangazamakuru kugirango abantu babanze barimenye. Ibi byatuma tutagira abahanwa benshi. Kuko iyo babaye benshi nabwo bituma imiryango yabo isubira inyuma mwiterambere ry’isanamitima no gukunda urwababyaye. Ikindi kandi n’ubukungu burazahara.
Murakoze.

Nyandwi yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka