Inteko yamanutse mu turere kureba iterambere ry’abaturage

Abagize Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, bari kuzenguruka uturere twose tw’igihugu bakora ubukangurambaga ku bibazo bigaragara muri minsi bishobora kubangamira iterambere.

Uru ruzinduko barimo kuva kuwa gatandatu tariki 24/01 kugera tariki ya 03/02/2015, barareba ikibazo cy’isuku nke, imirire mibi, ubukana bw’indwara ya Malariya, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Depite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde batangiriye iki gikorwa mu Karere ka Kamonyi batangaza ko baje gukora ubukangurambaga ngo ibi bibazo bigabanuke kuko bidindiza iterambere.

Ikindi uruzinduko rw’abashingamategeko b’imitwe yombi ruzibandaho, ni ukureba uburyo gahunda z’iterambere leta igeza ku baturage nka Gira inka, Ubudehe na VUP zishyirwa mu bikorwa. Bakazabaza abagenerwabikorwa maze imbogamizi zigaragaramo bakazikorera ubuvugizi.

Depite Mukarugema na Depite Mukakarangwa basuye Akarere ka Kamonyi bareba ibyabangamira iterambere ry'abaturage.
Depite Mukarugema na Depite Mukakarangwa basuye Akarere ka Kamonyi bareba ibyabangamira iterambere ry’abaturage.

Abayobozi n’abajyanama kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku karere bagaragarije aba badepite uko ibi bibazo bihagaze mu Karere ka Kamonyi n’icyo babikoraho.

Ku birebana n’isuku batangaje ko babaruye abantu bagera kuri 313 bari bafite ikibazo cy’amavunja hakaba harashyizweho gahunda yo kubavura no kubahandura ndetse no kubafasha gusukura aho batuye.

Ku kibazo cy’imirire mibi ho hagaragajwe ko abana bagera kuri 5% bafite ikibazo cy’imirire mibi, hakaba hafashwe ingamba zitandukanye zo gufasha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, bahabwa amatungo yo korora n’imbuto n’imboga zo guhinga, abana bagite ikibazo gikabije (bari mu mutuku) bagahabwa amata.

Ibiyobyabwenge nabyo ngo bakomeje kubirwanya aho bigaragara cyane cyane mu bice by’umujyi, naho ubucuruzi bw’abantu bajyanwa hanze y’igihugu ntibugaragara mu karere, keretse abajya mu mujyi wa Kigali.

Indwara ya Malariya bagaragaje ko yongereye ubukana aho mu mwaka wa 2012 yagaragaye ku barwayi 9247, mu wa 2013 ikagaragara ku barwayi 127 167; muri 2014 ho bakaba 170699, iyi ndwara ikaba yari ku kigereranyo cya 18% mu ndwara zavurijwe ku bitaro bya Remera Rukoma; abantu umunani ikaba yarabahitanye.

Muri gahunda z’iterambere hagaragajwe ko VUP imaze kugera mu mirenge 11 kuri 12 igize Akarere ka Kamonyi. Imbogamizi zagaragayemo ubuyobozi bukaba bwarazifatiye ingamba zirimo kunoza ibyiciro by’Ubudehe, kubungabunga ibikorwa by’imirimo rusange, guhugura abaka inguzanyo no kunyuza izo nguzanyo muri Sacco.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka