Inteko y’Abaturage yabaharuriye inzira igana ku iterambere

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana ngo inteko rusange bakoze yabaharuriye inzira igana ku iterambere.

Iyo nteko bayikoze tariki 10 Werurwe 2016, ikaba yamurikiwemo ibikorwa by’iterambere bamwe mu baturage b’uwo murenge bagezeho.

Ibikorwa byamurikiwe mu Nteko Rusange y'Abaturage byatumye bamwe bavuga ko iyo nteko yaharuriye inzira y'iterambere.
Ibikorwa byamurikiwe mu Nteko Rusange y’Abaturage byatumye bamwe bavuga ko iyo nteko yaharuriye inzira y’iterambere.

Ibikorwa byamuritswe byiganjemo ibishingiye ku buhinzi n’ubworozi, ndetse n’ubukorikori butandukanye.

Abamuritse ibyo bakora bagaragaje uburyo byagize uruhare mu guhindura imibereho yabo kugeza n’aho bamwe bageze ku byo bafataga nk’inzozi, nk’uko Musabyeyezu Leoncie na Mukahigiro Theresie bo muri Koperative Isuka Irakiza babivuze.

Mukahigiro ati “Nabashije kubaka nshyira agasima mu rugo, ngeza umuriro n’amazi mu rugo. Mba nzi ko ninsarura ngomba kubona amafaranga kuko nari ntarigera mfata ibihumbi 500 mu ntoki none ubu ndayabona.”

Ibikorwa n’ubuhamya bwa bamwe mu bamuritse ibyo bamaze kugeraho bwakoze ku mitima ya bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhazi bahamya ko bahigiye byinshi.

Mu byo bamuritse harimo n'ibikorwa by'ubukorikori.
Mu byo bamuritse harimo n’ibikorwa by’ubukorikori.

Bashimye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhazi bwateguye iyo nteko rusange, bamwe bavuga ko yabaharuriye inzira igana ku iterambere kuko bayifashe nk’urugendo shuri nk’uko Ngabonziza Egide yabivuze.

Ati “Ngirango kumurika ibintu gutya ntibyari bisanzwe biba ariko twabibonye nk’igisubizo kuko bituma umuntu yigira ku by’abandi bakora. Ni nk’urugendo shuri twabonye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Hanyurwimfura Egide, yavuze ko imwe mu ntego z’iyo nteko rusange yari uguhuza abaturage, kugira ngo abafite ibyo bagezeho babisangize abandi iterambere rigere kuri bose.

Bamwe mu bitabiriye Inteko Rusange y'Abaturage bo mu Murenge wa Muhazi muri Rwamagana.
Bamwe mu bitabiriye Inteko Rusange y’Abaturage bo mu Murenge wa Muhazi muri Rwamagana.

Ku bwe ngo hari icyizere ko bizatanga umusaruro kuko hari abaturage bagiye guhita bakopera ibyo bagenzi babo bakoze na bo bagatangira kubikurikiza.

Yagize ati “Dufite ibikorwa birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi byamuritswe. Ba nyirabyo basobanuye neza uburyo borora inka ikagira umukamo, uburyo abantu bahinga kijyambere bakabona umusaruro mwinshi, dufite icyizere ko abaturage bigiye kuri ibyo byagaragajwe na bo bakajya kubikora.”

Ubusanzwe, Inteko Rusange y’Abaturage iba ari urubuga ruhurizwamo abaturage, ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu iterambere. Baganira ibintu binyuranye birimo ibirebana n’imihigo bakanafatira hamwe icyerekezo cy’iterambere bifuza kugeraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka