Inteko Rusange ya Sena yemeje abayobozi baherutse gushyirwa mu nshingano
Inteko Rusange ya Sena, kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, yemeje Kayinamura Ulrich ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Munyangaju Aurore Mimosa nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg na Uwase Patricie, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiative (RCI).

Ni nyuma y’isuzuma ryakozwe na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, aho yasanze bafite ubumenyi, ubushobobozi, n’ubunararibonye bikazabafasha kuzuza inshingano zabo.
Aba bayobozi baherutse gushyirwa muri iyi myanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 18 Ukwakira 2024, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri Village Urugwiro.
Munyangaju Aurore Mimosa yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg, nyuma y’aho asimbuwe na Nyirishema Richard ku mwanya wa Minisitiri wa Siporo, umwanya Munyangaju yari amazeho imyaka itanu kuva mu 2019, asimbuye Nyirasafari Espérance.
Mimosa Munyangaju yabaye Minisitiri wa Siporo kuva mu Gushyingo 2019 kugeza muri Kanama 2024 ubwo hashyirwagaho Guverinoma nshya agasimburwa na Nyirishema Richard.

Munyangaju afite impamyabumenyi ya Master’s mu bijyanye n’imicungire y’imishinga (Project Management) yakuye muri kaminuza yitwa Maastricht School of Management mu Buholandi.
Yabaye umuyobozi mu kigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA Life, akaba yaranakoze muri COOPEDU nk’umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu mirimo itandukanye yakoze mbere. Yamaze kandi imyaka 18 akora mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no mu ishoramari ndetse afite ubumenyi buhanitse ku isoko ry’imari n’imigabane.
Mu bandi bashyizwe mu myanya harimo Uwase Patricie wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuva muri Gashyantare 2022 kugeza muri Kamena uyu mwaka ubwo yasimburwaga na Olivier Kabera.

Mbere y’izo nshingano kandi yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri. Afite imyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Civil Engineering yakuye muri Kaminuza ya California.
Undi wahawe umwanya n’iyi nama y’Abaminisitiri ni Ulrich Kayinamura wagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigega Agaciro Development Fund, umwanya yasimbuyeho Mutesi Rusagara wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi muri Guverinoma nshya.
Kayinamura yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri BK Capital, akaba afite ubunararibonye mu bijyanye n’ishoramari bw’imyaka irenga 15.

Indi mirimo Kayinamura yakoze harimo kuba umuyobozi muri Banki Nyafurika ya Southbridge Group, yabaye Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubugenzuzi bw’inguzanyo muri BPR Bank, yanabaye Senior Investment Analyst mu kigega BDF.
Kayinamura afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Business Administration yakuye muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi.
Ohereza igitekerezo
|