Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe iby’isanzure

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe ibijyanye n’isanzure (Rwanda Space Agency ‘RSA’), ikemeza ko nigitangira gukora kizazanira inyungu igihugu biciye mu bigo bitandukanye.

U Rwanda ruzungukira byinshi kuri icyo kigo nikimara kujyaho
U Rwanda ruzungukira byinshi kuri icyo kigo nikimara kujyaho

Mu bikorwa bya mbere bizungukira kuri icyo kigo nk’uko byatangajwe na Komite ibishinzwe harimo za Kaminuza zo mu Rwanda, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije (REMA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka (RLMUA) n’ibindi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igendeye kuri ibyo byose, ku wa 9 Weurwe 2021, yatoye umushinga w’itegeko rifite ingingo 24, ryari rimaze igihe riganirwaho na Komite yo mu Nteko Ishinga Amategeko, ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, urubyiruko n’umuco, ifatanije na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Biteganyijwe ko ikigo cya ‘RSA’ kizaba ari ikigo cyigenga, gishinzwe gukora ku buryo u Rwanda rwungukira ku kirere cyarwo binyuze mu ikoranabuhanga rimaze kugerwaho mu gihugu.

U Rwanda rwakunze kugaragaza umuhate mu bijyanye na siyansi na tekinoloji ijyana n’iby’isanzure ku buryo mu 2019, ku bufatanye n’Ubuyapani, rwohereje icyogajuru cyarwo cya mbere mu isanzure.

U Rwanda by’umwihariko kandi, rwabyaje umusaruro ikoranabuhanga rigera mu isanzure, birufasha mu gushobora kugenzura umutungo kamere warwo, kumenya ko hari ibiza runaka bishora kubaho rukitegura kare, kurinda no kubungabunga ibidukikije.

Urugero ni ukuntu ubu u Rwanda rukorana n’Ikigo cy’ikoranabuhanga cya ‘Massachusetts Institute of Technology (MIT) mu kugenzura ibyuka bihumanya ikirere na za gaze, mu kugenzura iby’ingendo z’indege (Aviation) n’ibindi.

Kubera ko u Rwanda ubu rufite interineti ya 5G ku kigero cya 96%, ubu rwashoye mu bijyanye na serivisi z’ubuzima zifashisha ikoranabuhanga ‘e-services’, nko kugeza amaraso ku bayakeneye mu bice by’icyaro hakoreshejwe indege zitagira abapilote.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’isanzure cyagombye kuba cyarabayeho muri Nyakanga 2020, ariko iyo gahunda yo kugishyiraho iza guhinduka, nyuma y’uko Komite ishinzwe gukurikirana ishyirwaho ryacyo ibwiwe na Minisiteri ko politiki isobanura neza ibikorwa by’icyo kigo itararangira, kandi ikaba igomba gushingira ku itorwa ry’umushinga w’itegeko wemeza ishyirwaho ry’icyo kigo.

Muri urwo rwego kandi, hari Abanyarwanda benshi bazajya kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga ryo mu isanzure muri Leta zunze ubumwe za Amerika no muri Israel, kugira ngo bazagaruke bakomereza ku byamaze gukorwa.

Inteko Ishinga Amategeko kandi yamenyeshejwe ko ikigo cya ‘RSA’ kizajya gikusanya amakuru aturuka mu bigo bya Leta n’ibyigenga, mu gihe bibaye ngombwa kugurisha amwe muri ayo makuru, icyo kigo kizajya kibanza kuyasesengura mbere yo kuyatanga cyangwa kuyagurisha.

Umushinga w’itegeko rishyiraho ‘RSA’ uzatangira gushyira mu bikorwa rikimara gusohoka mu Igazeti ya Leta.

U Rwanda nirumara gushyiraho Ikigo cya ‘ RSA’ ruzaba rugiye mu bihugu bikeye bya Afurika bifite ibigo nk’ibyo harimo, Algeria, Tunisia, Morocco, South Africa, Angola, Egypt, Kenya, Nigeria, na Zimbabwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mushinga wa RSA ni mwiza kuko uzafasha abanyarwanda kubona akazi bitume babasha kwiteza imbere mu buryo bworoshye kandi bizatuma tekinoloji itera imbere.

Amina divine yanditse ku itariki ya: 10-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka