Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imyanzuro y’iya EU ku bibazo bya DRC
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibikubiye mu myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, isaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano, irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.

Ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, Inteko Rusange y’Imitwe yombi yateranye isuzuma raporo ya komisiyo z’imitwe yombi ku isuzumwa ry’ibivugwa ku Rwanda, mu mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Iyi Raporo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ariko iyi Nteko yemeje ko EU yirengagije nkana impamvu zitera umutekano muke muri DRC.
Inteko rusange y’u Rwanda yateranye nyuma yo kubona umwanzuro (2025/2553(RSP), w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU ku bwiyongere bw’ibikorwa by’ihohoterwa mu Burasirazuba bwa DRC.
Ibitekerezo byatanzwe n’Abadepite n’Abasenateri, bagaragaje impamvu ishingiye ku kuba umuzi w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, bifite inkomoko mu mateka y’ubukoloni biturutse ku mipaka yashyizweho igihe mu nama yabereye i Berlin mu 1884-85.
Iyo mipaka yatumye bamwe mu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bisanga ku butaka bwa DRC, maze imiyoborere mibi ya Leta y’icyo gihugu igatuma abantu bamwe bumva ko abo baturage bavuga Ikinyarwanda ari abanyamahanga, ibyo bigatuma habaho guhembera amacakubiri, ubwicanyi n’imvugo z’urwango byibasira abo baturage, cyane cyane Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Depite Tumukunde Hope Gasatura avuga ko basanze ibivugwa ku Rwanda, bihabanye n’ukuri kw’impamvu muzi by’ibibazo by’umutekano mucye uri muri DRC.
Ati “Uburasirazuba bwa DRC bwabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro irenga 250 irimo n’umutwe w’iterabwoba ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Leta ya DRC ifatanyije na FDLR igizwe n’abajenosideri, bamaze guhitana ubuzima bw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, abandi bakaba barahungiye mu bihugu byo mu karere, by’umwihariko u Rwanda rukaba rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 100”.
Depite Nizeyimana Pie, yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muke bishingiye ku mateka y’ubukoloni ariko no kuba Leta ya DRC yariyemeje gukorana na FDLR.
Depite Nizeyimana yamaganye uburyo Perezida wa DRC Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, batangaje ku mugaragaro ko bazakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bwitorewe n’abaturage.
Ati “Ibyo byose byirengagijwe na EU ndetse no muri raporo yayo ikaba yarirengagije umutwe wa FDLR, ndasaba DRC guhagarika gukorana na wo bwangu, abawugize bakoherezwa mu Rwanda, abafite ibyo babazwa imbere y’amategeko bakabihanirwa”.
Depite Uwamariya Odette yavuze ko atari ubwa mbere Inteko ya EU ifashe umwanzuro uvuga nabi u Rwanda, ko bikwiye kuyima amatwi.
Ati “Dufite Inshingano zo kumvisha amahanga ukuri kw’ibiri kuba mu Burasirazuba bwa Congo hatazagira ubifata nk’ukuri, bigatuma Igihugu cyacu kigaragara mu isura itariyo ku Rwanda n’Abanyarwanda”.
Yakomeje atanze urugero rwo ku itariki 6 Ukwakira 2016, Inteko Ishinga Amategeko ya EU yafashe umwanzuro wo kuvuga nabi u Rwanda ku bijyanye n’imiyborere, unagaruka by’umwihariko kuri Victoire Ingabire wari ukurikiranyweho ibyaha mu nkiko.
Icyo gihe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yarateranye ifata umwanzuro uvuguruza ibyari byagaragajwe.
Nanone tariki 11 Gashyantare 2021, iyi Nteko yafashe umwanzuro uvuga nabi u Rwanda ku birebana n’imiyoborere ugaruka kuri Paul Rusesabagina, na we wari ukurikiranyweho ibyaha mu nkiko, icyo gihe Inteko Ishinga Amategeko yarateranye yamagana ibyo yari yatangaje.
Ati “N’ubu rero yongeye kwirengagiza ukuri ku mutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Congo, nkaba nsanga babikora mu rwego rwo kuyobya uburari bashaka kudindiza iterambere ry’Igihugu cyacu no gufunga amaso amahanga kugira ngo batubuze amahirwe yo gutera imbere”.
Depite Nabahire Anasthase yavuze ko ibirimo kuba ari amateka arimo yisubiramo, kuko kuva mu 1959 habayeho itotezwa ku Batutsi, kandi ubwo bwicanyi bwose bwaterwaga inkunga n’ubutegetsi bwariho.
Ati “Never Again ni ijambo Umukuru w’Igihugu avuga ubu ngubu, imyaka ishize yose MONUSCO iri muri Congo nta musaruro igaragaza ahubwo FDRL yahawe umwanya n’ijambo, ndetse bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikora. Nanjye nshyigikiye ko uyu mwanzuro wa EU tuwamagana tugakomeza kwiyubakira Igihugu cyacu”.
Abadepite n’Abasenateri bashingiye ku kuba Umutwe wa FDLR ugizwe n’abajenosideri ubifashijwemo na Leta ya DRC, wakomeje umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aho wagiye ugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, bigahitana ubuzima bw’abaturage, cyane cyane igitero cyagabwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ku itariki ya 1 Ukwakira 2019. Cyagabwe hagamijwe umugambi mubisha wo kuburizamo Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongerza (CHOGM), yagombaga kubera mu Rwanda ndetse n’igitero cyagabwe mu Karere ka Rubavu ku wa 26 Mutarama 2025, kigahitana abaturage b’inzirakarengane 16, abandi 117 bagakomereka.

Leta ya DRC yakoze ihuriro n’abambari bayo hagamijwe gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda, muri abo bambari bayo hakaba harimo umutwe wa FDLR, imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko izwi nka Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro bo mu bihugu by’i Burayi ndetse n’ingabo z’Umuryango Uhuza Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SAMIRDC), zitwa ko zigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ariko umugambi nyawo bagamije ari ugufasha DRC na FDLR gutera u Rwanda.
FDLR yamaze kwinjizwa mu gisirikare cya Congo, FRDC, ubu ikaba yarabaye inshuti magara ya Leta ya Kinshasa, bakaba banahuje umugambi wo gutera u Rwanda no guhindura ubutegetsi buriho mu Rwanda.
VIDEO - Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yamaganye imyanzuro y'Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw'u Burayi yateranye tariki 13 Gashyantare 2025, igaragaza ko ibogamye mu kwirengagiza uruhare rw'umutwe wa FDLR mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse yongera no gushimangira impungenge… pic.twitter.com/GW7nSVa3ro
— Kigali Today (@kigalitoday) February 21, 2025
Ohereza igitekerezo
|