Inteko Ishinga Amategeko ku nshuro ya 4 igiye kumurikira abaturage ibyo ikora

Mu rwego rwo kurushaho gusobanurira Abanyarwanda b’ingeri zose ibyo ikora, tariki 05/12/2012, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda izamurikira abaturage ibyo ikora.

Iki gikorwa kiba nibura kabiri mu mwaka gishimangira imiyoborere myiza, aho inzego zigaragariza abayoborwa ibikorwa byazo.

Ubu buryo buza bwiyongera ku bundi bwari busanzwe bukoreshwa mu kumenyekanisha ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo abaturage ihagarariye barusheho kumenya icyo ishinzwe n’ibikorwa byayo kandi babigiremo uruhare.

Kuri iyi nshuro ya kane, uwo munsi uzitabirwa n’abagize Urwego rw’Uburezi, barimo abayobozi n’abarimu ba za Kaminuza n’Amashuri Makuru bikorera mu Rwanda ndetse n’abanyeshuri bahagarariye abandi bazaba baturutse muri za Kaminuza n’amashuri 30.

Abarimu ba kaminuza n’amashuri makuru ni bamwe mu bantu bafatwa nk’abavuga rikijyana mu muryango nyarwanda bityo ni ingirakamaro ko bagira ubumenyi buhagije ku mikorere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Inteko Ishinga Amategeko izaboneraho n’umwanya wo kubagaragariza bimwe mu bikorwa byakozwe mu rwego rw’uburezi.

Iki gikorwa gitangira tariki 03/12/2010 hatumiwe abanyamakuru n’Imiryango itegamiye kuri Leta; ku nshuro ya kabiri hatumirwa abagize Inama y’Igihugu y’Abagore n’iy’Urubyiruko kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku rwego rw’Akarere (4/10/2011), ku nshuro ya gatatu hatumirwa abagize Urugaga rw’Abikorera, kuva ku rwego rw’Umurenge, kugeza ku rwego rw’Igihugu (30/3/2012).

Kigali Today

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka