Inteko igiye gutumiza Minisiteri enye ngo zitange ibisobanuro

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yatangaje ko igiye gutumiza Abaminisitiri bane muri Guverinoma bagatanga ibisobanuro ku bintu bitandukanye. Mu byo bagomba gusobanura harimo kuba hari gahunda za Leta zigamije iterambere ry’abaturage badashyira mu bikorwa hirya no hino mu gihugu.

Minisiteri y'Ibikorwa Remezo iri mu zigomba gutanga ibisobanuro, aho igomba gusobanura ingamba zo gufata amazi y'imvura no kubungabunga ibikorwa remezo (Photo:Internet)
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo iri mu zigomba gutanga ibisobanuro, aho igomba gusobanura ingamba zo gufata amazi y’imvura no kubungabunga ibikorwa remezo (Photo:Internet)

Uwo mwanzuro wafashwe hashingiwe kuri raporo yakozwe nyuma y’ingendo Abadepite bagiriye hirya no hino mu gihugu, hagati y’ukwezi k’Ukuboza 2019 na Mutarama 2020.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo azatumizwa asobanure ikibazo cy’imihanda yubakwa bikagaragara ko itujuje ibisabwa, harimo imwe y’amabuye yubatse mu Mujyi wa Kigali bigatuma imwe muri yo yangirika vuba, ndetse ikaba ikeneye gusubirwamo, n’ingamba zihari zo kubikemura.

Azanasobanura ingamba zihari zo gukemura ikibazo cy’amazi y’imvura yangiza ibikorwa remezo, amazi arenga za ruhurura akisuka mu mihanda, amazi aturuka mu mihanda ya kaburimbo yubatswe akangiza ibikorwa by’abaturage, bigakorwa hatitawe ku miterere y’imiturire yegereye umuhanda, ibikorwa remezo byihariye n’iteganyabikorwa rirambye.

Azanavuga ku kibazo cy’amateme n’imihanda byangiritse ariko kubisana bikaba birenze ubushobozi bw’uturere.

Gusana no gusimbuza imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi yubatswe kera, hagamijwe kwirinda igihombo kiyiturukaho, ingamba zihari zo gusana amavomo adakora neza ndetse n’atagikora kugira ngo agirire abaturage akamaro n’ibindi.

Inteko Ishinga Amategeko ivuga ko iyo Minisiteri igaragaza ko umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi wiyongereye, nyamara mu turere bakagaragaza imibare itandukanye n’iyo Minisiteri igaragaraza.

Mukabagwiza Edda, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yagize ati “Urugero ni mu Karere ka Nyaruguru. Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yagaragaje ko abagera kuri 74% ari bo babonye amashanyarazi, ariko Akarere ko kagaragaza ko abafite amashanyarazi ari 84.7%.

Mu Karere ka Ngororero, Minisiteri yagaragaje ko abagerwaho n’amashanyarazi ari 34.9% mu gihe Akarere kagaragaza ko ari 38.3%.

Mu Karere ka Gatsibo, Minisiteri igaragaza ko ababona amashanyarazi ari 32.3%, mu gihe Akarere kavuga ko ari 43.6%”.

Aho ngo ni hamwe muri henshi hagaragara kunyuranya imibare.

Depite Mukabagwiza yavuze ko nubwo ikwirakwizwa ry’amashanyarazi ryiyongereye rikava kuri 51% muri Kamena 2019 rikagera kuri 67% mu mpera za 2019, urugendo rukiri rurerure kugira ngo ibice byose by’igihugu bizabe bifite umuriro muri 2024.

Mukabagwiza yanabwiye Inteko ko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo izanasobanura impamvu kugeza amazi meza mu bice bimwe na bimwe by’Uturere twa Bugesera, Nyagatare na Gatsibo bikiri ikibazo.

Indi Minisiteri igomba kwitaba Inteko Ishinga Amategeko ni Minisiteri y’Ibidukikije.

Minisitiri azatumizwa kugira ngo agaragaze ingamba zirebana n’umutungo kamere w’amazi akomoka ku masoko, ku mvura n’akoreshwa mu ngo, na gahunda yo kuyabyaza umusaruro ukwiye ndetse no kugaragaza ingamba z’imicungire y’amashyamba ya Leta mu gihugu.

Minisiteri ya gatatu izatumizwa imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, ni Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Minisitiri azasabwa kugaragaza impamvu abaturage badahabwa ingurane ku gihe nk’uko biteganwa n’itegeko, n’ingamba zo kwishyura ibirarane bimaze igihe nk’uko byakomeje kugezwa ku Badepite mu ngendo bakoze mu myaka yashize kugeza ubu.

Azanasabwa kugaragaza impamvu ikibazo cy’ibirarane RSSB ifitiye amavuriro n’ibigo nderabuzima gikomeje kugaragarizwa Abadepite mu ngendo bakora n’impamvu kidakemuka.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ntiri mu zizatumizwa, ariko irasabwa kugaragaza ingamba zihari muri gahunda y’imirimo y’amaboko (VUP), yo gukora neza imihanda hagatunganywa inzira z’amazi zigatuma iyo mihanda itangirika.

Iyo Minisiteri izanasabwa kugaragaza ingamba zihamye zo gukumira igwingira mu bana bato. Izanagaragaza aho gahunda yo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe igeze.

Iyo Minisiteri izanasabwa kugaragaza ingamba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bufite zo gukemura ibabizo bireba umuryango Nyarwanda, harimo amakimbirane mu ngo, ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu n’ibindi.

Ikindi ni ukugaragaza ingamba zihari ku kibazo cy’abakozi badashyirwa mu myanya uko bikwiye, imyanya ikamara igihe irimo abakozi ku buryo bw’agateganyo.

Hari kandi n’ikibazo cy’ikiguzi umuturage asabwa kugira ngo hakosorwe amakosa yakozwe mu itangwa ry’indangamuntu, kandi umuturage atarabigizemo uruhare.

Muri Minisiteri zigomba gutumizwa imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, harimo na Minisiteri y’Uburezi, nubwo itagaragara muri raporo y’Abadepite kuko ubugenzuzi bugikomeje.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe na byo byasabwe guha Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, raporo igaragaza uko izo Minisiteri zashyize mu bikorwa iyo myanzuro. Iyo raporo ngo igomba kuba yashyikirijwe iyo komisiyo mu mezi atatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Bjr. Sinzi impamvu batatumije minisiteri y’ibiza ngo isobanure ku kuba abaturage bakomeje kugubwaho n’amazu mu gihe cy’imvura ntihagire igikorwa kdi akenshi bituruka ku nzu zishaje cg ziremererewe n’isakaro ry’amategura. Hakenewe ko iyi minisiteri yakorana n’inzego z’ibanze na RHA n’izindi nzego bireba hakarebwa uburyo borohereza abaturage mu kuvugurura amazu babamo ndetse bakanashishikariza abanyarwanda gusakaza amabati kuko niyo ataremerera inyubako. Bigaragara ko local gvt ikomeza ibintu cyane bigatuma n’umuturage ufite uburyo adashobora guhindura isakaro mu gihe abona igisenge cy’inzu ye cyenda kugwa nyuma bikaba byanamuteza impanuka ikamugwaho cyanecyane mu bihe by’imvura. Ibisabwa kugirango inzu ivugururwe byagombye kwigwaho kuko kubuza umuntu kuvugurura nyuma bikamuteza impanuka uwanze ko ivugururwa yagombye kubiryozwa. Murakoze.

Pascal K yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka