Inteko igiye gukorera ubuvugizi iterambere ry’imyuga n’ubumenyingiro
Komisiyo ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga n’urubyiruko y’umutwe w’abadepite, yiyemeje gukorera ubuvugizi abiga imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo bazageze u Rwanda ku cyerekezo 2020, no ku rugero rw’ibihugu bifite ubukungu buciriritse (middle income generating countries).
Ikigo gishinzwe gukurikirana imyigishirize y’ubumenyingiro (WDA) cyagaragarije iyo komisiyo ko mu rwego rwo kugera kuri iyo ntego, hakenewe imirimo miliyoni 1.8, igomba guhabwa 50% by’urubyiruko ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro agomba kwigwa n’abanyeshuri bagera kuri 60%.
Komisiyo y’uburezi mu nteko izafatanya na WDA hamwe n’urugaga rw’abikorera (PSF) mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, nk’imwe muri gahunda ziza ku isonga mu iterambere ryihuse ry’ibihugu; nk’uko byemejwe na Depite Bizimurinda Jean Baptiste, umwe mu bagize komisiyo y’uburezi.
WDA yasabye Inteko gukorera ubuvugizi abiga imyuga cyangwa ubumenyingiro, kugirango amashuri abyigisha agire ubushobozi bwo kwigisha benshi kandi bashoboye guhatana ku isoko ry’umurimo.
Depite Mukazibera Agnes, uyoboye iyo komisiyo y’uburezi yagize ati: “Mu bigo twasuye biri mu gihugu hose, twagiye tugaragarizwa ibura ry’ibikoresho byo kwigiraho. Ibi biratuma abarangiza badashobora kugira ubumenyi bufite ireme, ikaba ari yo mpamvu tugomba gukora ubwo buvugizi”.
Umuyobozi mu biro by’urugaga rw’abikorera (PSF), Hannington Namara yemeye ko PSF nayo izakomeza uruhare rwayo, mu kongera umubare w’abakirwa mu bigo by’abikorera bitandukanye, babigana bashaka kwimenyereza umwuga no gushaka ibitekerezo byabafasha kwihangira imirimo.

Ikibazo cy’ibura ry’igishoro cyafasha abarangiza imyuga gutangira imishinga nacyo kiri mu byaganiriweho mu nama yahuje izo nzego eshatu (Abadepite, WDA na PSF), kuri uyu wa mbere tariki 05/11/2012.
WDA na PSF bavuga ko ibigo by’imari bibitse amafaranga ashobora kuba ingwate ku muntu wese ufite umushinga nyamara abantu ntibitabira gusaba inguzanyo muri za banki ari benshi, cyangwa se n’imishinga yabo ikaba ikunze kuba idasobanutse neza.
Umuyobozi wa WDA, Gasana Jerome, yavuze ko imurikagurisha n’imurikabikorwa ry’imyuga n’ubumenyingiro ririmo kubera i Kigali ari bumwe mu buryo buzatuma abahasura bahakura ibitekerezo byabafasha gutangira kwikorera.
Iryo murikabikorwa n’imurikagurisha rimaze gusurwa n’abikorera baciriritse babarirwa mu magana, baturutse hirya no hino mu gihugu hose.
Umwe mu badepite bagize Komisiyo y’uburezi mu nteko, Nyinawase Jeanne d’Arc, yanifuje ko abakozi mu nzego zitandukanye bazajya biga amasomo y’imyuga mu masaha y’ikigoroba. Uretse kubona umurimo w’inyunganizi, ngo byanatuma abasuzugura kwiga imyuga babitinyuka.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|