Intare ntikunda kwanduranya kandi ntikunda abayanduranyaho - Perezida Kagame

Yabigarutseho ubwo yamamazaga abadepite b’Umuryango FPR mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki 23 Kanama 2018.

Perezida Kagame yishimiwe bikomeye n'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Gisagara
Perezida Kagame yishimiwe bikomeye n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Gisagara

Yafatiye ku ijambo rya Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, wagaragaje ko mu bikorwa FPR yagejeje ku Banyarwanda harimo no kubahumuriza ndetse no kubarindira umutekano.

Yagize ati “Aka karere kasaga n’akahejwe inyuma n’amateka, abaturage bako bafite imyumvire iri hasi cyane, ku buryo agakomye kose birukiraga mu bihugu by’abaturanyi, ariko uyu munsi baratuje baratekanye bari kwiteza imbere.”

Perezida Kagame rero yabwiye Abanyagisagara ko ibyo hakurya y’imipaka Abanyarwanda batabishinzwe, kuko hafite ba nyiraho.

Ati “Aho dushinzwe ni iwacu. Nidutunganye iby’iwacu. Tubitunganye, dutere imbere, tureke kwirirwa dutega amatwi abandi, ibyo batuvuga, ibyo bagira gute, turebe ibyacu.”

Yunzemo ati “Si ugutegura kubitunganya gusa, no kubikora, no kwiteza imbere, twitegura no kubirinda igihe bibaye ngombwa.”

Abagore bishimiye ko FPR yabateje imbere
Abagore bishimiye ko FPR yabateje imbere

Yibukijye abamwumvaga biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko mu kirangantego cy’uyu muryango harimo intare, maze abibutsa ko intare n’ubwo ikaze itanduranya, ahubwo yitonda, ariko ko ikiyishotoye kiyibona.

Ati “Intare iteka uhora usanga isa n’isinziriye. Ndetse ubukoko bumwe bukajya buza bukayijomba, bwibwira ngo irasinziriye, intare na yo ikabyirengagiza. Rimwe na rimwe ikaguma yirigata iminwa, ikabwihorera izi ngo aho iri bushakire irabwiyunyuguza.”

Yunzemo ati “ubundi intare yo ntabwo ikunda kwanduranya. Ntabwo rero twanduranya, ariko si ngombwa ko abantu batwanduranyaho.”

Rose Mureshyankwano, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo akaba n'umuyobozi mukuru wa FPR muri iyi ntara
Rose Mureshyankwano, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo akaba n’umuyobozi mukuru wa FPR muri iyi ntara

Yasabye rero abanyagisagara gushyira imbaraga zabo zose mu kwiyubaka no kurinda ibyo bagezeho, kandi ko uwababera mwiza bahahirana, kuko ari inyungu gukorana neza n’abaturanyi no guhahirana na bo.

Kandi ngo bakwiye kumenya ko n’ubwo baturiye imipaka, hakaba hari ibyo bataragezwaho, atari uko bibagiraye bitewe n’uko batuye kure y’aho abayobozi bicaye, kuko ngo n’ibyo bataragezwaho amaherezo bazabibona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muli Politike,bakunda kwiha amazina atinyitse.MRND yiyitaga "Blinde" (war tank),naho MDR ikiyita "Inkuba".Ariko nyine biba ari ugukabya kuko bigeraho bikavaho.Ubu ayo mashyaka yombi yavuyeho kandi yali akomeye cyane.Isi niko imera.Bihora bihunduka.

Nemeye yanditse ku itariki ya: 24-08-2018  →  Musubize

FPR YARATUZAMUYE UMUREGE W kigali

EREMIYA yanditse ku itariki ya: 23-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka