Intara y’Uburasirazuba yarengeje miliyoni 172 ku yo yatekerezaga gushyira mu AgDF
Imibare itangwa n’abayobozi ku Ntara y’Iburasirazuba iragaragaza ko muri iyo Ntara barengeje miliyoni 172 ku misanzu bari bateganyije gutanga mu kigega AgDF.
Muvunyi Eric ushinzwe itangazamakuru muri iyo Ntara yabwiye Kigali Today ko imisanzu yari yemewe gutangwa mu Ntara yose kugera kuwa 5 Nzeli yari amafaranga miliyari eshatu, miliyoni 84, ibihumbi 180 na 551.
Uyu munsi ariko ngo kuri iyo Ntara babaruye imisanzu abayituye bamaze kwegeranya, basanga ari miliyari eshatu, miliyoni 256, ibihumbi 455 n’amafaranga 494 y’u Rwanda.
Akarere Igiteranyo cy’imisanzu yatanzwe
Nyagatare 889,514,620
Kayonza 569,598,390
Rwamagana 470,009,465
Bugesera 361,071,790
Ngoma 349,212,977
Gatsibo 303,281,178
Kirehe 257,000,000
Icyicaro cy’Intara 56,767,074
Igiteranyo mbumbe 3,256,455,494
Muvunyi aravuga kandi ko abaturage bakomeje gutanga imisanzu ari benshi, uko bagenda basobanukirwa kurushaho akamaro ko kwiyubakira igihugu ku buryo bishoboka ko aya mafaranga yaziyongera cyane mu minsi iri imbere.
Muri iyo Ntara kandi ngo bakomeye ku ihame ry’uko umusanzu mu kigega AgDF utangwa ku bushake. Abayobozi basabye abayituye bose kugaragaza umuyobozi w’ibanze wagira uwo ahatira gutanga umusanzu ku gahato, akaba ngo yakurikiranwa.
Kugera ubu ariko ngo ntaho iyo migirire mibi iragaragara mu Ntara y’Uburasirazuba; nk’uko umuvugizi w’Intara y’Uburasirazuba abyemeza.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|