Intara y’Uburasirazuba irashaka kwesa imihigo byibura ku gipimo cya 90%

Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa kwitegura gukora cyane kugira ngo bazagire byibura amanota 90% mu guhigura imihigo y’uyu mwaka bitaba ibyo bakitegura kubibazwa n’ubuyobozi bw’Intara.

Intara yamaze guteguza abayobozi bose mu nzego z’ibanze ko bakwiye gukora cyane, bagahigura neza imihigo basinyanye na Perezida wa Repubulika mu izina ry’abaturage kuko guhigura ibiri muri iyo mihigo ariyo nzira yo gutera imbere no kugeza impinduka nziza mu baturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney aragira ati “Imihigo abayobozi b’Uturere basinyanye n’Abanyarwanda imbere ya Perezida wa Repubulika igomba guhabwa agaciro kayo. Bajya kuyihiga ni uko abantu bose bumvikanaga ko kuyihigura bishoboka, ubu rero ni igihe cyo gukomera ku ijambo no gushyira mu bikorwa ibyo abantu biyemeje kuko ariyo nzira nyayo yo gukura abaturage mu bukene bagana mu iterambere.”

Makombe yabwiye Kigali Today ko ubu abayobozi bari kuzenguruka mu Ntara yose bahwitura abayobozi mu nzego z’Uturere ngo bakomeze umurava kandi ngo bazakomeza kubakurikirana no kubaba hafi ngo babafashe ubuvugizi aho baramuka bagize ibibazo.

Uyu muyobozi kandi arishimira ko no mu mwaka w’ingengo y’imari ushize Uturere twinshi mu Ntara y’Iburasirazuba twaje mu myanya 20 ya mbere, harimo dutatu twaje mu myanya 10 ya mbere mu gihugu cyose aritwo Bugesera yabaye iya 3, Ngoma ya 7 na Gatsibo yabaye iya 9.

Mu Burasirazuba cyakora bagize n’Akarere ka Rwamagana kabaye aka 28, bakavuga ko hari umuhigo ako Karere katagezeho kandi bitewe n’uko umufatanyabikorwa wo mu miryango yigenga yabatengushye ntatange amafaranga yari yiyemeje.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka