Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite abimukira benshi mu gihugu

Intara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda iraza ku isonga mu kugira abaturage bayimukiramo ku bwinshi ku rwego rw’igihugu ndetse kugeza ubu bakaba bagize hafi 28% by’abaturage bose bayituye, nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange rya 4 ry’abaturage n’imiturire, ryakozwe mu mwaka wa 2012 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Uwamariya Odette avuga ko ikibazo cyo kwimuka kw’abaturage bagana iyi Ntara gikomeye kuko ngo kwimuka cyane kw’abaturage bigira ingaruka ku igenamigambi riba ryakozwe mbere, bityo ngo nubwo hariho uburenganzira bw’amategeko ku muturage bwo gutura aho ashaka, hakwiriye no kunozwa uburyo bwo gutura by’umwihariko mu gihe umuturage yimukiye ahandi.

Imibare yavuye mu ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu mwaka wa 2012, ikaba yaragaragarijwe ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’abafatanyabikorwa bayo tariki ya 6/08/2014, igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ari yo iza ku isonga mu gihugu mu kugira umubare w’abimukira benshi.

Iyi mibare igaragaza ko mu gihe cy’ibarura, Intara y’Iburasirazuba yari ituwe n’abaturage basaga miliyoni 2 n’ibihumbi 595 ariko muri bo, abasaga 27.5%, ni ukuvuga abagera ku 714,819 bakaba bari abimukira biganjemo abaturutse mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.

Iyi mibare kandi igaragaza umuvuduko ukomeye mu bwiyongere bw’abaturage b’abimukira mu Ntara y’Iburasirazuba, kuko mu gihe cy’imyaka 5 mbere y’ibarura, abimukira muri iyi Ntara basagaga gato ibihumbi 253; bikavuga ko mu gihe cy’imyaka 5 yakurikiyeho, abagiye gutura mu Ntara y’Iburasirazuba batahavuka bikubye hafi inshuro eshatu ugereranyije na mbere.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Mme Uwamariya Odette (ibumoso), Umuyobozi mukuru wa NISR Murangwa Yusuf n'Umunyamabanga Nshinwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Makombe JMV.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mme Uwamariya Odette (ibumoso), Umuyobozi mukuru wa NISR Murangwa Yusuf n’Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe JMV.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Uwamariya Odette, avuga ko ubwiyongere bukabije bw’abimukira bushobora kugira ingaruka ku igenamigambi riba ryakozwe ndetse ngo hakaba hakenewe ingamba zituma uburyo bwo kwimuka kw’abaturage gutungana kugira ngo kudahungabanya imigambi iba yagenwe mbere.

Mu bikomeye bishobora guhungabana mu gihe habayeho ukwimuka hutihuti kandi kutateganyirijwe harimo ibishingiye ku bikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, ndetse n’imibereho rusange y’abaturage basanzwe batuye aho, hatirengagijwe n’abimukira ubwabo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Murangwa Yusuf, avuga ko kugaragariza ubuyobozi imibare nk’iyi ari ingirakamaro ngo kuko ibafasha mu igenamigambi bakora.

Mu gihe ibarura rusange rya 4 ryagaragaje ko u Rwanda rutuwe n’abaturage 10,515,973; abagera kuri 1,561,941 (hafi 10%) batuye mu buryo bw’ubwimukira hanze y’Intara bavukiyemo.
Iyi mibare igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ari yo iza ku isonga mu kwakira abaturage bakabakaba ibihumbi 715, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali wakiriye abakabakaba ibihumbi 544.

Intara y’Amajyaruguru ni yo ica agahigo mu kugira abimukira bake kuko yakiriye abasatira ibihumbi 68, iy’Iburengerazuba yakiriye abasatira ibihumbi 108 naho iy’Amajyepfo yakira abasatira ibihumbi 128.

Nubwo Umunyarwanda yemerewe gutura aho ashaka hose mu gihugu, abayobozi b’inzego z’ibanze bashinzwe gukurikirana no gushyira mu bikorwa igenamigambi ry’abaturage, basaba ko habaho uburyo buboneye bujyanye no kwimuka kw’abaturage, by’umwihariko mu gihe baba bagiye gutura mu buryo burambye.

Intara y’Iburasirazuba ifite umwihariko uyitandukanya n’izindi ntara z’u Rwanda kuko ibice byinshi byayo byatangiye guturwa nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mwaka w’1994, ndetse nyuma y’uyu mwaka abaturage bo mu zindi ntara bakaba baratangiye kuhayoboka kuko hari amahirwe yo kubona ubuso buhagije bwo guhingaho ndetse n’inzuri zishobora gukorerwaho ubworozi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 3 )

hagakwiye kurebwa ikibitera kandi kigashakirwa umuti hakiri kare, ariko kandi iyi ntara ntakuntu ariyo itagira abamimukira kuko niyo idatuwe ,,ahubwo hakarebwe uko abo bimukira bafatwe

kamali yanditse ku itariki ya: 11-08-2014  →  Musubize

higwe uburyo abantu bareka kwimuka naho bafite ububasha bwo gutura aho bashatese ariko ibi bijena igenamigambi ryakozwe mbere

karubanda yanditse ku itariki ya: 10-08-2014  →  Musubize

reka bose baze bayigana erega niyo yeza cyane mu Rwanda gusa na none abayobozi bizindi ntara bakwiye gukumira icyo kibazo kuko gisubiza inyuma iterambere.

Jano yanditse ku itariki ya: 10-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka