Intara y’Iburasirazuba ni ikigega cy’igihugu mu buhinzi n’ubworozi – Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana avuga ko imyaka 27 ishize habayeho urugamba rwo kwibohora, hakozwe ibintu bidasanzwe bigamije iterambere ry’umuturage harimo imihanda, amavuriro, amashanyarazi by’umwihariko iterambere ku muturage ku giti cye, Intara y’Iburasirazuba ikaba ari ikigega cy’igihugu ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Yabitangarije kuri RBA mu kiganiro ku byagezweho mu myaka 27 u Rwanda rumaze rwibohoye, by’umwihariko Intara y’Iburasirazuba, yatangiriyemo urugamba rwo kubohora igihugu byongeye igice cyayo kinini kikaba cyari Pariki y’Akagera kidatuwe.

Guverineri Gasana avuga ko mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi hamaze guhuzwa ubutaka burenga hegitari 500,000, hubatswe ubwanikiro burenga 350,000 ndetse n’ubuhunikiro 300 hagamijwe gufata neza umusaruro wangirikaga igihe cy’isarura.

Ati “Ni iby’agaciro kuba Intara ishobora kuba ikigega cy’igihugu ku bikoka ku buhinzi n’ubworozi, dufite ibigori byinshi, umuceri mwinshi, ibitoki byinshi n’ibishyimbo n’ibindi, iyo ugiye kureba umusaruro wagiye uboneka n’aho tugeze ni iby’agaciro cyane”.

By’umwihariko ku gihigwa cya Kawa ngo hamaze kubakwa inganda zirenga 30. Uretse izo, hubatswe n’zindi nganda zitunganya umusaruro w’ibitoki, ibigori, umuceri n’iz’ibindi bihingwa.

Mu bworozi, intara y’Iburasirazuba ifite inzuri zirenga 10,000 ziri ku buso bwa hegitari hafi 100,000, aho 80% zikoreye neza ndetse zirimo inka zirenga 450,000 ariko ngo zikaba zitaratanga umusaruro mwinshi nk’uko byifuzwa.

Mu gufata neza umukamo uboneka ngo hamaze kubakwa amakusanyirizo y’amata arenga 50.

Ati “Turashimira Leta yacu yafashe umurongo mwiza wo kugabanya abantu inzuri kandi igashishikariza n’abantu kuva mu bworozi bwa gakondo ahubwo bagakora ubugamije gushyira ku isoko ibikomoka ku matungo”.

Guverineri Gasana avuga ko ubu abantu batangiye gukora ubworozi bw’inka zitanga umukamo mwinshi ndetse n’ubworozi bw’inka z’inyama.

Yongeraho ko mu rwego rwo kubonera aborozi isoko ry’amata mu Karere ka Nyagatare hagiye kubakwa uruganda rw’amata y’ifu ruzajya rwakira litiro 500,000 ku munsi.

Avuga ko ariko bisaba imbaraga ku ruhande rw’aborozi bagashaka zitanga umukamo mwinshi kuko ubu amata aboneka ku munsi atarenga litiro 100,000.

Agira ati “500,000 bya Litiro birasaba ngo dushyiremo imbaraga kugira ngo tubashe guhaza urwo ruganda n’aborozi bakabona amafaranga, ibi bikazagerwaho ari uko aborozi bashatse inka z’umukamo.”

Mu rwego rwo gushakira amatungo amazi, ubu ngo mu Ntara y’Iburasirazuba hamaze gucukurwa Valley Dams 25 nini ku buryo amazi yuhira inka akaba yakuhira n’imyaka, by’umwihariko mu Karere ka Kayonza hakaba harimo kubakwa izindi valley dams 10.

Kuri ubu ngo abaturage 81% mu ntara y’Iburasirazuba babasha kubona amazi meza mu gihe mu myaka irindwi ishize abaturage 58% gusa ari bo babonaga amazi meza. Ni mu gihe kandi abaturage 55% ari bo bafite umuriro w’amashanyarazi harimo asanzwe y’umuyoboro mugari ndetse n’akomoka ku mirasire y’izuba.

Ku Rusumo ngo harimo kubakwa urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga Mega Watt 80 ku buryo abaturage babona amashanyarazi baziyongera.

Guverineri Gasana avuga ko hari imihanda ijya mu giturage ireshya na kilometero 600 hakaba hari na kilometro 50 z’imihanda ya Kaburimbo.

Indi mihanda yakozwe n’uwa Kagitumba-Kayonza-Rusumo igiye gushyirwaho amata yo ku muhanda, umuhanda wa Nyagatare-Rukomo-Base na wo ngo uri hafi kurangira.

Umuhanda wa Ngoma-Bugesera-Nyanza ndetse n’umuhanda w’umuhora w’urugamba rwo kwibohora Kagitumba-Kiyombe-Gicumbi-Butaro-Cyanika, na yo ikaba iri hafi gutangira gukorwa ishyirwamo kaburimbo.

Avuga ko ibyanya by’inganda mu turere twa Bugesera, Nyagatare na Rwamagana byamaze gutegurwa, hirya no hino ngo mu ntara hubatswe udukiriro turindwi n’amasoko ya kijyambere.

Hubatswe kandi amahoteri 40 harimo EPIC iri mu Karere ka Nyagatare iri ku rwego rw’inyenyeri enye na East Gate iri mu Karere ka Ngoma.

CG Gasana avuga ko imipaka ya Kagitumba, Rusumo na Nemba yavuruwe ndetse ubucuruzi bukaba bukorwa neza.

Avuga ko n’ubwo mu ntara yose hamaze kubakwa inganda zirenga 160, mu minsi iri imbere bateganya kubaka inganda zitunganya umusaruro w’inanasi, avoka ndetse n’iza Makadamiya n’imyembe.

Avuga ko ubukene bwagabanutse kuva ku gipimo cya 58% mu mwaka wa 2,000 ubu bukaba buri ku gipimo cya 37.5%, akarere ka Kayonza kakaba ari ko kakiri hasi na ho utundi turi hejuru y’umurongo w’ubukene.

Mu miturire hubatswe imidugudu y’ikitegererezo 25 abandi baturage 75% na bo bakaba batuye mu midugudu aho begerejwe ibikorwa by’amazi, amashanyarazi, ibigo by’ubuvuzi n’ibindi.

Ati “Gutura mu mudugudu bituma abantu bafashanya, umutekano uroroha kuwubacungira ariko by’umwihariko bifasha Leta kubagezaho ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza yabo”.

Mu ntara y’Iburasirazuba ni ho hakunze kugaragara abana bigiraga munsi y’ibiti kubera ibyumba by’amashuri bicye, CG Emmanuel K. Gasana avuga ko ubu nta mwana ucyigira munsi y’igiti ahubwo buri mwaka hubakwa ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’ingendo ndende.

Avuga ko mu mezi icyenda (9) ashize huzuye ibyumba by’amashuri 7,000 ndetse ku buryo byitezweho kugabanya ubucucike mu mashuri ariko na none ngo igishimishije ni uko mu gihe mbere igihugu cyose cyagiraga kaminuza imwe, ubu mu ntara y’Iburasirazuba hari kaminuza icyenda.

IntaraIburasirazuba kandi ifite ibitaro 10 n’ibigo nderabuzima 166 n’amavuriro y’ibanze 300 ku buryo byafashije abaturage kubona serivisi z’ubuzima hafi yabo.

Intara y’Iburasirazuba ituwe n’abaturage bagera kuri Miliyoni eshatu, mu turere turindwi, imirenge 95, utugari 505 n’imidugudu 3,780, ikiba ihana imbibe n’ibihugu bya Uganda, Tanzaniya n’Uburundi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana avuga ko iyo ntara ari ikigega cy’igihugu bishingiye ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ubukerarugendo bushingiye kuri Pariki y’Akagera n’umuhora w’urugamba rwo kwibohora.

Intara y’Iburasirazuba ibarirwamo ibiyaga 31 kuri 34 biri mu gihugu cyose.

CG Emmanuel K. Gasana
CG Emmanuel K. Gasana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka