Intara y’Iburasirazuba iri imbere mu kugira abana benshi basambanyijwe

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), iragaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ariyo ifite umubare munini w’abana basambanyijwe mu myaka itatu ishize, mu gihe Intara y’Amajyaruguru ariyo ifite umubare muke.

Abanyeshuri bateze amatwi inyigisho n'impanuro bahabwa
Abanyeshuri bateze amatwi inyigisho n’impanuro bahabwa

Ni ibyatangarijwe mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye, bugamije gukumira ibyaha ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ubwo bukangurambaga bukaba bwatangirijwe mu ishuri ryisumbuye rya Sonrise, riherereye mu Karere ka Musanze, ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022.

Muri iyo Raporo yatangajwe na Dr Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB, yagaragaje imibare y’abana basambanyijwe mu myaka itatu ishize, ni ukuvuga guhera muri 2019 kugeza muri 2021, aho intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana basambanyijwe.

Yagize ati “Mu ntara zose z’u Rwanda no mu turere twose, ibi byaha birabonekamo, ariko Intara y’Iburasirazuba ikaza ku isonga n’abana 4662, Umujyi wa Kigali 2337, Amajyepfo 2288, Iburengerazuba 1983 n’Amajyaruguru 1570”.

Mu turere dutanu twagaragayemo ibyaha byinshi by’abana basambanyijwe, na none iyo Ntara y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere, aho mu turere dutanu mu gihugu twagaragayemo umubare minini w’abana basambanyijwe, tune ari utwo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Utwo turere dutanu ni Gasabo, Gatsibo, Nyagatare, Kirehe na Bugesera, mu gihe ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, akarere kaza ku isonga ari Gicumbi kabonetsemo abana 470, Gakenke 328, Musanze 319, burera 245 Rulindo 208.

Hagendewe ku gitsina, byagaragaye ko abana bibasiwe mu gusambanywa ari abakobwa ku kigereranyo cya 97.1%, aho bangana na 13254, mu gihe abahungu basambanyijwe ari 397, bangana na 2.9%.

Dr Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB
Dr Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB

Mu bakurikiranwa mu gusambanya abana, igitsina gabo nicyo kiza ku isonga ku kigero cya 97.9%, mu gihe igitsina gore cyasambanyije abana ari 2.1%.

Icyiciro cy’imyaka 15 na 17 nicyo cyibasiwe cyane, mu gihe hagati y’imyaka 14 kumanura aricyo gikurikiraho kingana na 46.8%, naho ku myaka 15-17 ari 53.2%.

Byagaragaye ko icyiciro gisambanya abana cyane, ari ukuva ku myaka 18 kuzamura, bari ku kigereranyo cya 86.7% mu gihe hagati ya 14 na 17 ari 13.3%.

Nk’uko Dr Murangira akomeza abivuga, ngo basanze mu baza ku isonga mu gusambanya abana ari abaturanyi bari ku kigereranyo cya 60.8%, hakaza n’icyiciro cy’abiyita inshuti (Boyfriend-Girlfriend) cyane cyane ku mashuri aho baza kuri 19.2%, abasambanywa n’abo mu miryango yabo bangana na 8.5%, abandi ni abasambanywa n’ababa mu ngo, inshuti z’umuryango, abo bigana n’abarezi babo bari kuri 0.2%.

Amayeri akoreshwa mu gusambanya abo bana yiganjemo impano (Gift), ubufasha (Service), gutwara abana mu mamodoka bajya ku ishuri (Lift), abizezwa kurongorwa (Ubukwe), kubasindisha babanywesha ibiyobyabwenge, abandi bakabereka amashusho y’urukozasoni.

Mu bitabiriye iyo gahunda harimo n'inzego z'umutekano
Mu bitabiriye iyo gahunda harimo n’inzego z’umutekano

Ubwo bukangurambaga bwatangijwe mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, buribanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye mu kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byibasiye urubyiruko”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka