Intara y’Amajyepfo yiyemeje kwagura imikoranire n’iy’Iburasirazuba

Abakozi n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’Intara y’Amajyepfo bazindukiye mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 08/09/2012, mu rwego rwo gutangiza ubucuti bwihariye hagati y’Intara zombi ndeste no kungurana ubumenyi mu gusohoza inshingano abakozi b’Intara zombi bashinzwe aho bakorera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Jeanne Izabiliza, yatangaje ko bifuza ko abakozi babo bamenyana banungurane inama z’uko bajya banoza akazi bashinzwe buri wese mu Ntara akorera.

Ibyo kandi bikaba n.intangiriro yo gutangira ubucuti n’umugenderano uhoraho hagati y’Intara zombie, nk’uko yakomeje abitangaza.

Abakozi b'Intara y'Amajyepfo bakigera ku biro by'Intara y'Iburasirazuba.
Abakozi b’Intara y’Amajyepfo bakigera ku biro by’Intara y’Iburasirazuba.

Eric Muvunyi ushinzwe itangazamakuru ku Ntara y’Iburasirazuba we yatangaje ko muri uru ruzinduko abakozi bo mu Ntara y’Amajyepfo banarebye imiturire igezweho mu midugudu y’intangarugero ya Kitazigurwa muri Rwamagana na Nyagatovu muri Kayonza.

Yakomeje avuga ko banagombaga gusura abahinzi b’urutoki b’intangarugero n’ahantu habereye ishoramari mu Burasirazuba bashishikariza abo mu Majyepfo kuhashora imari.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka