Intara y’Amajyepfo iza ku isonga mu kugira abana bajya mu mujyi wa kigali mu buyaya

Ihuriro ry’abanyamakuru baharanira guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kurwanya ubucakara, batangaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo ivamo abana benshi bajyanwa mu mujyi wa Kigali mu kazi k’ubuyaya, ububoyi no gucuruzwa.

Ntaganira Jean Marie, umuyobozi mukuru wungirije w’ihuriro ry’abanyamakuru baharanira guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kurwanya ubucakara, avuga ko abo bana b’abakobwa akenshi bajyanwa n’abandi bana bagenzi babo bageze mu mujyi wa Kigali cyera nabo babatumwe n’abanyamujyi baba bashaka abakozi bo mu rugo.

Abo bana akenshi bashukwa ko bagiye kubona ubuzima bwiza cyane ko akenshi baba batabayeho neza mu cyaro iwabo kandi akeshi ari ubwa mbere bagiye kugera mu mujyi ukomeye; nk’uko Ntaganira akomeza abisobanura.

Muri aba bana hari bamwe mu bateshwa amashuri bakajyanwa muri utu tuzi tutabaha amafaranga ashobora kugira icyo abamarira kigaragara.

Ntaganira akomeza avuga ko hari n’abandi bana benshi bakurwa mu byaro bakajyanwa mu kazi k’urukozasoni k’uburaya mu mujyi wa Kigali ndetse n’indi mijyi ikomeye mu Rwanda.

Nubwo nta bushakashatsi bwimbitse bugaragaza imibare ifatika ihari (ubushashatsi buri mu nzira zo gukorwa), ngo Intara y’Amajyepfo nabwo iza ku isonga mu kugira abana benshi bajyanwa mu kazi k’uburaya.

Aba bana bacuruzwa mu mujyi wa Kigali bazanwa n’abagore bakuze kandi basaziye mu mwuga w’uburaya kuko bo baba batakigira abakiliya benshi.

Aba bagore b’indaya ngo baba bafite amazu bacumbitsemo aho baba bafite abana b’abakobwa batari bake babana kugirango bajye babacuruza. Amafaranga abana binjira muri ubu buraya bayishyura indaya nkuru ibacuruza nayo ikabona kwishyura abo bana.

Tumwe mu turere mu ntara y’Amajyepfo twatangiye gufata ingamba kuri iki kibazo cy’abana b’abakobwa bajyanwa gukoreshwa iyi mirimo ndetse no gucuruzwa.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yihanangirije abaturage ayoboye ko umuntu uzafatwa ajyana abana bato mu kazi k’ubuyaya cyangwa ububoyi abakurikiranwa n’ubutabera.

Aha yanihanangirije ababyeyi b’aba bana bajyanwa ko uwo bizamenyekana ko umwana we yajyanwe akicecekera nawe azabihanirwa keretse gusa mu gihe azaba yabimenyesheje ubuyobozi bumwegereye.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka