Intara y’Amajyepfo irashyira imikorere mibi y’imirenge ku buke bw’abakozi
Ubuke bw’abakozi mu mirenge igize Intara y’Amajyepfo ni kimwe mu bitera imikorere mibi w’iyi ntara; nk’uko bitangazwa na Guverineri, Alphonse Munyantwali.
Inzego z’ibanze zifatwa nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu, ariko hari abaturage bo muri iyi ntara binubira ubuke bw’abakozi bayikoraho bikanagira ingaruka kuri serivizi bahabwa.
Nubwo Guverineri Munyanrwali atemera ko hari ingaruka ubuke bw’abakozi bwagize ku mitangire ya serivisi, yemera ko ubwo buke buteje ikibazo kandi bigiye no gushakira igisubizo.
Kuri uyu wa kane tariki 24/05/2012, Guverineri Munyentwali n’amayobozi b’uturere umunani tugize iyo ntara bagaragaye imbere ya Komisiyo y’umutwe w’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta bisobanura ku mikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka ushize n’icyo bateganya gukoresha iy’umwaka utaha.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Guverineri Munyentwali yemeye ko koko imirenge myinshi nta bakozi bahagije ifite.
Ati: “Mu by’ukuri imirenge irakora neza uturere turakora neza ariko iyo wari ukwiye kugira abakozi 11 ukagira abakozi barindwi n’ubwo bakora neza ntibakorana umurava nk’uw’abo 11”.

Guverineri Munyentwali yavuze ko n’ubwo ubushakashatsi bwagaragaje uburyo uturere turutanwa mu bukene, ngo muri rusange uturere twose turakennye kuko twose hari ibikorwa by’amajyambere tuba tugikeneye, nk’amazi meza n’amashanyarazi.
Yanashimye gahunda yo kubahuza n’abashinzwe gutora amategeko, ku giti cye avuga ko asanga bizabafasha kubasobanurira ibibazo bagenda bahura nabyo.
Ingengo y’imari ihabwa uturere ntingana kubera impamvu zitandukanye, nk’ibikorwa remezo bikenewe mu karere runaka, imishinga, ubwinshi bw’imirenge, abakozi akarere gakosha n’imiterere yako.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|