Intara y’Amajyepfo igiye gushyiraho ikayi y’imihigo ku rwego rw’ingo

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwashyizeho « ikayi y’imihigo » izajya yifashishwa mu guhiga no guhigura imihigo iganisha ingo ku iterambere zo muri iyo ntara ku iterambere.

Gukoresha iyo kayi ni imwe mu ngamba intara y’amajyepfo yafashe nyuma y’uko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) muri 2010-2011 bugaragarije ko uturere tw’intara y’amajyepfo tuza imbere mu kwesa imihigo tugaragaramo abaturage bakennye cyane ; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo.

Guverineri Munyentwari Alphonse asobanura ko iyo kayi izafasha mu kureba uko buri rugo rwageze ku iterambere kuko muri iyo kayi hateganijwe ahazagaragazwa umusaruro urugo rwabonye mu mafaranga hanagaragazwe ibikorwa bibyazwa inyungu ayo mafaranga yakoreshejwemo.

Guverineri Munyentwari ati « niba umuturage yaraguze igare azabivuga kuko burya ryifashishwa muri byinshi kandi bizanira inyungu urugo ».

Iyo kayi izagaragaramo amazina ya ba nyir’urugo ndetse n’abana babo. Izanagaragaramo imihigo, kandi buri kwezi kuzagira paji yakwo ijyanye n’ibikorwa byakozwe mu kuyihigura.

Iyi kayi kandi ngo ntireba abaturage gusa, kuko n’ababayobora, ari na bo bagomba gutanga urugero rwiza, bagomba kuyigira kandi na bo bakemerera ababishinzwe kureba aho bageze imihigo bahize.

Gutangiza ku mugaragaro gukoresha iyi kayi biratangirira mu murenge wa Rusatira, akarere ka Huye uyu munsi tariki 24/02/2012.

Gukoresha iyi kayi mu ntara y’amajyepfo yose bizagenywa n’abayobozi b’uturere ariko umwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013 ntuzatangira iyi kayi itarakwirakwizwa mu midugudu yose ; nk’uko Guverineri Munyetwari abisobanura.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka