Intara y’Amajyaruguru yahawe umuyobozi mushya
Itangazo riturutse mu biro bya Mininsitiri w’intebe kuri uyu wa kane tariki 10 Kamena 2023 ryashyizeho Guverineri mushya w’intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde kuba Guverineri w’intara y’Amajyaruguru naho Nyirarugero Dancille wari Guverineri w’intara y’Amajyaruguru agirwa agirwa Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Undi wahawe inshingano ni Dr Patrice Mugenzi wagizwe umuyobozi w’ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda asimbura Madamu Pacifique Mugwaneza wari umuyobozi w’iki kigo by’agateganyo.
Mugabowagahunde Maurice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yari asanzwe ashinzwe ubushakashatsi muri MINUBUMWE.

Izi mpinduka zo gusimbuza Guverineri w’intara y’Amajyaruguru zikozwe nyuma y’iminsi mike hakozwe izindi mpinduka kuri bamwe mu bayobozi b’intara n’uturere tugize intara y’Amajyaruguru.
Ohereza igitekerezo
|
Icyokra kuva hajyiho Umuyobozi mushya rekanizereko bijyiye kwigwaho byihuse
Murakoze
Icyokra kuva hajyiho Umuyobozi mushya rekanizereko bijyiye kwigwaho byihuse
Murakoze
Mumudugudu murundo
Akagali gakoro hari mo amavunjabateye ubwoba mubikurikirane