Intara y’Amajyaruguru yabahaye miliyoni 170Frw zigenewe abacitse ku icumu

Miliyoni 170Frw zatanzwe n’Intara y’Amajyaruguru hatabariwemo ibindi bikorwa byakozwe mu gutera inkunga abacitse ku icumu bo muri Rulindo, zizabafasha mu bibazo bitandukanye.

Guverineri w’iyi ntara Bosenibamwe Aime, yabitangaje kuwa gatatu tariki 13 Mata 2016, mu gusoza icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru cyabereye mu Karere ka Rulindo ku rwibutso rwa Mvuzo ruherereye mu Murenge wa Murambi.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru ashyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ashyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ndashimira abaturage b’Intara y’Amajyaruguru bakusanyije inkunga amafaranga hafi Miliyoni 170 y’u Rwanda yo gufasha Abarokotse Jenoside bafite ibibazo binyuranye.”

Yasabye abaturage kugaragaza ahari imibiri itarashyingurwa kugira ngo nayo izashyingurwe mu cyubahiro. Avuga ko bibabaje kuba hari abantu bakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko ko hari amategeko ateganya ibihano kuri bo.

Yibukije abatuye aka karere ko kwibuka ari ngombwa kugira ngo Abanyarwanda bazirikane amateka yaranze igihugu, bazirikane ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafate n’ingamba zihamye zo kuyikumira ntizasubire ukundi.

Abaturage bibukijwe uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abaturage bibukijwe uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yavuze ko muri aka karere inzibutso za Jenoside zishyinguwemo imibiri 18.373, kandi bakomeje gushyingura indi mibiri igenda iboneka.

Ati “Ibyo bigaragaza ubukana Jenoside yateguranywe ndetse igahitana Abatutsi benshi.”

Yashimiye abaturage ba Rulindo bakusanyije inkunga isaga miliyoni 21 yo gufasha abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside, mu cyumweru cy’icyunamo gusa, abasaba ko gufasha bitagomba kurangirana n’icyunamo gusa.

Kuri uwo munsi hanashyinguwe imibiri ibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yiyongereye kuyari isanzwe ihashyinguye isaga ibihumbi bitandatu. Biteganyijwe ko tariki 7 Gicurasi 2016 mu Rwibutso rwa Rusiga hazashyingurwa indi mibiri 15 yabonetse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka