Intambwe muteye ni igishoro mu mutekano - Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye ba Ofisiye Bakuru basoje amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College), gushora ubumenyi bacyuye mu bizamura iterambere ry’umutekano w’ibihugu byabo, bakayoborwa n’ubwo bumenyi barangwa n’ubunyamwuga mu kazi.

Yabivugiye mu muhango wo gusoza amasomo ya Gisirikare (Senior Command and Staff Course) icyiciro (Intake) cya 13, wabereye muri iryo shuri riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 16 Kamena, aho aba Ofisiye bakuru 108 bashyikirijwe impamyabumenyi.

Ni abanyeshuri baturutse mu bihugu 20 byo ku migabane itandukanye, aho ibihugu 19 ari ibyo muri Afurika n’igihugu cya Jordaniya cyo muri Aziya.

Muri abo banyeshuri, 26 ni abanyamahanga, mu gihe 82 ari Abanyarwanda barimo 78 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), babiri bo muri Polisi y’u Rwanda na babiri bo mu Rwego rushinzwe igororero (RCS).

Ngirente yabibukije ko ibirori byabo ari ikimenyetso kidakwiye kuba umuhango gusa, ahubwo ko gikwiye kuba ikimenyetso gikomeye cy’imbaraga zashyizwe mu bumenyi bahawe mu iterambere ry’imiyoborere y’igisirikare.

Yababwiye ko intambwe nziza bateye idakwiye gukoreshwa mu nyungu zabo, ahubwo ko ikwiye gufatwa nk’igishoro gikomeye mu kubaka umutekano ku bihugu byabo.

yagize ati ‟Banyeshuri musoje amasomo, amahirwe masa ku ntambwe muteye. Iyi ntambwe nziza ntabwo ari iyanyu ku giti cyanyu gusa, nibe nk’igishoro gikomeye mu iterambere ry’umutekano ku bihugu byacu”.

Yabibukije ko inshingano bagiyemo zitandukanye n’ubutegetsi, ababwira ko ari serivise bagiye gutanga ku bihugu byabo no ku baturage babituye, abibutsa kandi ko bahawe inshingano zibasaba kurangwa n’urukundo rw’akazi, ukwihangana no guhora bahangayikiye abo bashinzwe.

Mu kanyamuneza karanze abasoje amasomo, bavuze ko bungutse byinshi mu kuyobora ingabo hagendewe ku bihe bitoroshye isi igenda yerekezamo, aho biteguye kurushaho gutoza ingabo bagiye kuyobora kunoza umwuga bashinzwe.

Col Dr. Dan Gatsinzi wahawe igihembo cy’indashyikirwa mu basoje ayo masomo yagize ati ‟Mu gisirikare habamo inzego zitandukanye, aya masomo ari mu rwego rujyanye no kuyobora ingabo ku rwego rwa Division (Intara) no ku rwego rwa Brigade. Ni n’umwanya wo kumenya neza izo ngabo, ase uziyobora ute bijyanye cyane n’igihe tugezemo, kuko ibihe bigenda bihinduka, murabona ibibazo biri ku isi hose, ntabwo ibihe twarimo mu myaka 10 ishize aribyo turimo uyu munsi, ayo masomo ahuza imyigire y’ibihe byahise n’ibihe tugezemo”.

Arongera ati ‟Gushyira mu bikorwa ibyo twize nicyo cy’ingenzi, kwiga ukabisiga mu mpapuro nyacyo byatumarira, ni ugushyira mu bikorwa byaba mu kazi kacu ka buri munsi ariko mwibuke ko twiganye n’abaturutse mu mahanga mu bihugu 19.Kumenyana n’imikoranire nabyo ni kimwe mubyo tuba twungutse, kandi muzi ko u Rwanda ruhora mu butumwa bw’amahoro dufatanya n’ibindi bihugu, kuba twagutse tukamenyana bizadufasha cyane”.

Col Nombuso Dlamini NOBUHLE wa Kingdom of Eswatini yavuze ko amasomo asoje ariyo masomo akomeye kandi y’ingirakamaro yabonye mu buzima bwe bwa gisirikare, avuga ko ubumenyi bahakuye bugiye kubafasha kurushaho kunoza ubunyamwuga mu bijyanye n’umutekano wa Afurika ariko avuga ko yishimiye uko yasanze u Rwanda.

Ati ‟U Rwanda ni igihugu cyiza ntigeze mbona ahandi kubera uburyo rwakira abantu, niyumvise nk’uri mu rugo”.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikare, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko mu gihe cy’umwaka abo banyeshuri bamaze biga, bungutse byinshi birimo gukorera hamwe, guhuza imbaraga mu kubaka ubunyamwuga mubya gisirikare, guhanahana ibitekerezo ku mikorere y’amashuri ya Gisirikare mu Karere k’ibihugu byabo no ku rwego mpuzamahanga.

Ni umuhango kandi watangiwemo impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters), mu ishami ry’inyigisho mu by’umutekano (Security Studies), ku banyeshuri 73 bari mu basoje ayo masomo.

Abo banyeshuri 108 basoje amasomo muri iryo shuri, bahagarariye ibihugu 20, aribyo Benin, Botswana, Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrica, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Guinea, Jordan, Kenya, Malawi, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka