Intama yagaragaye hamwe n’Inkotanyi ntiyari umupfumu wacu - Gen. Kabarebe

General James Kabarebe mu ntangiriro z’uyu mwaka tariki 9 Mutarama 2020 yabwiye abarimu bigisha amateka bari mu itorero i Nyanza ko intama y’umweru yagaragaye ku mafoto hamwe n’Inkotanyi yazikundaga ikanazikurikira, ko itari umupfumu wazo.

Ni nyuma y’ikibazo yari abajijwe n’uwitwa Appolinnaire Bizimana, ubwo yari amaze kubaha ikiganiro.

Icyo kibazo cyagiraga kiti “Tuzi ko ku rugamba ingabo z’u Rwanda zifata igihugu, hari intama bagendanaga. Ese iriya ntama yavugaga iki cyangwa yabafashaga iki ku rugamba”?

Mu kumusubiza, Gen. Kabarebe yagize ati “Intama, hari ifoto ijya igaragaramo. Nta gitangaza cyari muri iriya ntama, nta n’ubwo yari umupfumu wacu nta n’ubwo yaraguraga”.

Iyo ntama ngo yari yatoraguwe n’Inkotanyi zo muri batayo ya 101, yayoborwaga n’uwitwaga Kayitare.

Gen. Kabarebe ati “Ako gatama iyo abasirikare bakoraga parade (imyiyereko) na ko kayikoraga nka bo, bahindukira na ko kagahindukira, kandi batayo yakwimuka na ko kakimuka, abasirikare baba bavanze, ntigatakare kakamenya batayo yako kakayigendamo”.

Iyo ntama ngo yagaragaye ubwo abari mu mashyaka anyuranye bajyaga gusura FPR Inkotanyi, bagakora umunsi mukuru.

Ati “Icyo gihe habayeho imyiyereko, na ko kayikora neza nk’abasirikare. Ariko tugiye guhagarika Jenoside intambara itangiye, igisasu kiragakubita kirakica. Ntabwo rero kahagaritse Jenoside”.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Tuzakomeza twiyubakire urwanda

hassan yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Mwiriwe? ; nkurubyiruko tugomba gukora cyane , dushinje icumu nahakomeye ririnjira

Gakuru uwamahoro madeleine yanditse ku itariki ya: 4-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka