Inshuti z’Umuryango (IZU): Abakorerabushake barimo guhindura ubuzima bw’abana bafite ibibazo mu muryango

Hashize imyaka 6 Inshuti z’umuryango, abakorerabushake bashinzwe kurengera abana n’umuryango batangiye izo nshingano. Muri iyo myaka, abo bakorerabushake bamaze kugaragaza umusaruro ufatika mu gukumira no gukemura ibibazo bibangamiye abana mu muryango nyarwanda.

Zimwe mu Nshuti z'Umuryango mu gikorwa cyo gusura imiryango
Zimwe mu Nshuti z’Umuryango mu gikorwa cyo gusura imiryango

Eugénie Gahongayire na mugenzi we Nkeshimana Daniel, ni Inshuti z’Umuryango zo mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Mu myaka ibiri ya mbere y’icyorezo cya COVID-19, babashije gukura mu muhanda abana 6 bawubagamo ku buryo buhoraho babasubiza mu miryango yabo, bakumira abandi benshi kuyijyamo.

Babashije kandi gusubiza mu ishuri abana 16 bari bararitaye kandi bakumira isambanywa ry’ abana bituma umubare w’ abangavu batwaraga inda ugabanuka.

Nk’uko Gahongayire abisobanura, babashije gufasha bariya bana babinyujije muri gahunda bise “Umugoroba w’abana”, bashyizeho mu mwaka wa 2018 babikomoye ku Mugoroba w’Ababyeyi.

Ati “Muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi twakanguriraga ababyeyi kuganiriza abana babo kuko twabonaga batabikora kandi hari ibibazo byinshi bibugarije. Ni uko twigira inama yo kujya duhuza abana ubwabo tukabaganiriza”.

Gahongayire asobanura ko umudugudu batuyemo utuwe cyane kuko ukirimo inzu za make cyane ku buryo byorohera abantu b’ingeri zinyuranye kuwuturamo akenshi bigakurura imyitwarire inyuranye ikururira abana ibibazo.

Ati “Twabonye ko ari bwo buryo bwiza bwo gukumira ibyo bibazo kurusha uko twahoraga duhangana n’ikibazo cy’abana b’inzererezi, abataye ishuri n’icyo kubyara kw’abangavu”.

Mbere yo kuganiriza abana, Gahongayire na Nkeshimana bumvikanaga ku butumwa bwihariye bari buhe abahungu n’ubwo bari buhe abakobwa, hanyuma Gahonayire akaganiriza abakobwa naho Nkeshimana akaganiriza abahungu, nyuma bakabahuriza hamwe bakabaha ubutumwa rusange.

Akenshi ubutumwa bahaga abo bana ni ubujyanye no kwirinda ubuzererezi, gukunda ishuri, kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi ugize ikibazo akakimenyesha Inshuti z’Umuryango, zikamukorera ubuvugizi kigakemuka.

Usibye izo nyigisho ngororamyitwarire, banabigishaga ibijyanye no kubyina imbyino gakondo no guhimba imivugo. Ibyo byatumye abana babakunda cyane ku buryo icyorezo cya Koronavirusi cyateye basigaye bahuriza hamwe abana 80 barimo abahoze mu muhanda n’abangavu babyaye, babahuzaga mu byiciro 2 ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Denyse Murekatete, Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCD) mu Karere ka Kicukiro yemeza ko gahunda y’Umugoroba w’abana yagize akamaro cyane.

Ati “Icyorezo cya Koronavirusi cyateye twaratangiye kubona umusaruro. Inshuti z’Umuryango zari zarabashije gusubiza mu ishuri abana benshi babaga mu buzererezi, kandi byaragaragara ko abana b’inzererezi bagabanutse mu mudugudu wabo”.

Ababyeyi bafite abana bitabiraga iyo gahunda nabo bemeza ko yabagiriye akamaro gakomeye nk’uko Lea Uwimbabazi ,ufite abana batatu bayitabiraga abisobanura.

Ati “Sinabona uko mbisobanura kuko abana bacu bari bamaze kugaragaza impinduka mu myitwarire. Abanjye batarajyayo nahoraga ndwana nabo banze kwiga bishakira kuzerera, ariko inyigisho bahakuye zabakundishije ishuri cyane”.

Kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, ubo izo Nshuti z’Umuryango ntizigihuza abana ariko zirabakurikirana, zikabasura kandi zikabaganiriza hamwe n’ababyeyi babo kugira ngo badasubira mu ngeso babagamo mbere. Gahunda yo kubahuza bazayisubukura inama zihuza abantu nizongera kwemezwa.

Kuri Uwimbabazi, icyorezo cya Koronavirusi cyarabahemukiye cyane ku buryo yifuza ko ubuyobozi bwabitekerezaho bukemera ko umugoroba w’abana usubukurwa.

Ati “Ndavugira n’abandi babyeyi kuko turaganira, ariko by’umwihariko ndavugira abana banjye kuko barabyifuza cyane”.

Usibye iyi gahunda y’umugoroba w’abana, muri rusange Uwimbabazi ahamya ko Inshuti z’Umuryango zibafasha mu buryo bunyuranye burimo gukumira no gukemura amakimbirane mu muryango, ihohoterwa rikorerwa abana, kurwanya ubuzererezi no guta ishuri ku bana n’indi migirire ihutaza abana.

Inshuti z’Umuryango zashyizweho mu mwaka wa 2016 na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ibinyujije mu cyahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), rigira uruhare rukomeye mu kuzubakira ubushobozi.

Buri Mudugudu ubamo Inshuti z’Umuryango 2, umugabo n’umugore batorwa n’abaturage bo mu Mudugudu hashingiwe ku myitwarire n’ubunyangamugayo bwabo. Mu gihugu hose hari Inshuti z’Umuryango 29,674, bafasha gukumira no gukemura ibibazo bibangamiye abana n’umuryango.

Ako kazi bagakora binyuze mu gusura imiryango hagamijwe kumenya ibibazo bibangamiye abana, kubiganiraho n’abagize umuryango no kubikemura cyangwa se bakagakora bashingiye ku makuru babonye binyuze mu nzira zinyuranye. Ibibazo badashoboye gukemura babyohereza mu zindi nzego zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Abana.

Inshuti Z’Umuryango zahawe amahugurwa anyuranye n’ibikoresho bizifasha kuzuza inshingano zazo, kandi zikorana mu buryo bwa hafi n’Abajyanama b’Ubuzima n‘abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ibikoresho zahawe birimo terefone igendanwa zikoresha buri munsi ari nayo ibafasha gutanga raporo mu buryo bwa gihanga aho bakanda *711# bagakurikiza amabwiriza, maze raporo ikagera ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’igihugu ku Kigo cy’Igihugu gisinzwe Imikurire no Kurengera Umwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka