Inshuti z’Umuryango: Inkingi ikomeye mu gukemura amakimbirane mu muryango hagamijwe kurengera umwana

Mugabo na Ntawangundi babyaranye abana bane. Batuye mu Karere ka Nyanza. Bari basanzwe babanye neza bakorera hamwe mu guteza imbere umuryango wabo, ariko baza kugirana amakimbirane nk’uko Mugabo abisobanura.

Inshuti z'Umuryango (IZU) ziri mu gikorwa cyo kunga umuryango
Inshuti z’Umuryango (IZU) ziri mu gikorwa cyo kunga umuryango

Yagize ati “Amakimbirane yacu yakomotse ku bintu bitandukanye tutumvikanyeho. Aya makimbirane yaje gukomera ku buryo bwihuse kugeza n’aho ntari nkivugana n’umugore wanjye. Twarwanaga kenshi.”

Umugore we Ntawangundi n’abana babo 4 ntibabashije kwihanganira aya makimbirane ku buryo umwana mukuru yahungiye mu muryango bari baturanye.

N’agahinda kenshi, Ntawangundi asobanura uko umugabo we yari ameze icyo gihe.

Ati “Usibye kunkubita, hari indi myitwarire idahwitse yari afite ntashoboraga kwihanganira. Nafashe icyemezo cyo gutandukana na we njya kubana n’abo dufitanye isano”.

Ubwo yavaga mu muryango we, Ntawangundi yajyanye n’umwana muto asiga abandi bana babiri, basigara badafite ubitaho kuko se yabasigaga mu gitondo cya kare agiye ku kazi akagaruka nijoro.

Mugabo yemeza ko we n’umugore we bitaye cyane ku makimbirane yabo ntibatekereza ingaruka zikomeye yagize ku bana babo.

Ati “Umwana wanjye wahoraga aba uwa mbere mu ishuri yambwiye ko adategereje kuzongera kuza kuri uwo mwanya kuko yari asigaye ajya ku ishuri yakererewe kandi akajyayo ahangayikishijwe n’imirimo yo mu rugo yabaga imutegereje”.

Mbere y’uko Ntawangundi ahunga umugabo we, Inshuti z’Umuryango zagerageje kubafasha gukemura amakimbirane bari bafitanye, ariko birananirana.

Gusa Inshuti z’Umuryango ntizacitse intege ahubwo zakomeje kuganira na Mugabo imbonankubone hanyuma zikavugana na Ntawangundi kuri telefone kuko yari yaragiye kure. Ni igikorwa kitoroheye Inshuti z’Umuryango nk’uko Semana, imwe mu Nshuti z’Umuryango zabafashije abisobanura.

Ati “Byadusabye igihe kinini n’ubwitange, ariko birangira tubashije kubafasha kwiyunga ku buryo ubu babanye neza”.

Ati “Twari duhangayikishijwe cyane n’abana babo ni yo mpamvu twakoze ibishoboka byose ngo tubunge”.

Mu gukora akazi kazo, Inshuti z'Umuryango (IZU) zifata umwanya wo gusura imiryango. Aha barubahiriza ingamba zo kwirinda COVID19 mbere yo kwinjira mu muryango bagiye gusura
Mu gukora akazi kazo, Inshuti z’Umuryango (IZU) zifata umwanya wo gusura imiryango. Aha barubahiriza ingamba zo kwirinda COVID19 mbere yo kwinjira mu muryango bagiye gusura

Ubufasha bw’Inshuti z’Umuryango, bwatumye Mugabo n’umufasha we bongera kubana mu bwumvikane kandi bombi bahamya ko ari zo soko y’ibyishimo bafite ubu nk’uko Ntawangundi abisobanura.

Ati “IZU zaradufashije cyane. Nahoranaga umubabaro ariko ubu ndishimye hamwe n’umugabo wanjye. Arankunda kandi anyitaho. Iyo umurebye ubona yarongeye kubyibuha kubera amahoro ubu dufite mu rugo”.

Ku ruhande rwe, Mugabo ashimira Inshuti z’Umuryango kubera akazi zikora n’ubugwaneza bwazo, agahishura ibanga rituma zibasha kunga imiryango.

Ati “Kuba ntarigeze numva IZU zimena amabanga y’abantu zunze ni cyo cyatumye nzizera. Sinzahwema kuzishimira kubera uruhare zagize mu kunyunga n’umufasha wanjye nkunda”.

Abaturanyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bahamya ko Mugabo n’umufasha we ubu babanye neza. Icyakora Semana yemeza ko Inshuti z’Umuryango zikomeje kubaba hafi.

Ati “N’ubwo biyunze ntabwo tubatererana. Dukomeza kubakurikirana kugira ngo babashe gukomeza gutera imbere”.

Umuryango wa Mugabo na Ntawangundi, ni umwe mu miryango myinshi yafashijwe n’Inshuti z’Umuryango gukemura amakimbirane yari ifitanye, hagamijwe kurengera abana bayo ayo makimbirane yahutazaga.

Inshuti z’Umuryango zashyizweho mu mwaka wa 2016 na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ibinyujije mu cyahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), rigira uruhare rukomeye mu kuzubakira ubushobozi.

Buri Mudugudu ubamo Inshuti z’Umuryango ebyiri, umugabo n’umugore batorwa n’abaturage bo mu Mudugudu hashingiwe ku myitwarire n’ubunyangamugayo bwabo. Mu gihugu hose hari Inshuti z’Umuryango 29,674, bafasha gukumira no gukemura ibibazo bibangamiye abana n’umuryango.

Ako kazi bagakora binyuze mu gusura imiryango hagamijwe kumenya ibibazo bibangamiye abana, kubiganiraho n’abagize umuryango no kubikemura cyangwa se bakagakora bashingiye ku makuru babonye binyuze mu nzira zinyuranye. Ibibazo badashoboye gukemura babyohereza mu zindi nzego zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Abana.

Icyitonderwa: Amazina ya Mugabo na Ntawangundi yakoreshejwe si yo mazina nyayo y’abavugwa muri iyi nkuru kuko yahinduwe mu rwego rwo kurinda umwirondoro wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka