Insengero zirenga 7,000 mu gihugu hose ziracyafunze
N’ubwo Ikigo gishinzwe Imiyoborere RGB kivuga ko gufungura insengero zari zarafunzwe bikomeje, inzego z’ibanze ziravuga ko bitoroshye bitewe n’uko nta zikirimo kuzuza ibisabwa.
Mu ntango z’umwaka ushize wa 2018 mu gihugu hose Leta yafunze insengero 8,670, nyuma y’igihe gito izongeye gufungurwa zari 1,212 kuko zari zanogeje isuku n’imyubakire.
Raporo RGB yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko muri Nzeri uwo mwaka, igaragaza ko insengero zari zigifunze kugera mu mpera z’ukwezi kwa munani ari 7,458.
Umuyobozi muri RGB ushinzwe imiryango itari ya Leta harimo n’ishingiye ku myemerere, Justus Kangwagye avuga ko gahunda yo gufungura insegero zujuje ibisabwa ikomeje.
Agira ati “n’uyu munsi wasanga hari ibyahindutse, ni gahunda ijyanye n’imyubakire ndetse n’isuku imirenge irimo gukurikirana, amabwiriza ahari ni uko abantu basengera ahantu hakwiye”.
“Umuyobozi w’umurenge agomba gufungura urusengero ku bakirisitu cyangwa aba Isilamu bujuje ibisabwa kandi bahawe inyigisho zikwiye, mu gihe gikwiye”.
Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buravuga ko insengero zafunguwe nyuma ya raporo ya RGB atari nyinshi, kuko zo zisabwa ibyangombwa bimara imyaka myinshi bitaraboneka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, Theophile Niragire avuga ko kuri ubu ibisabwa atari parikingi, ubwiherero n’isuku gusa, ahubwo abenshi ngo ni abagomba kubaka insengero nshya.
Ati “ntabwo twareka inzu y’ubucuruzi cyangwa iyo guturwamo igirwa urusengero, muri make izitarafunguwe ni uko zari zifite ibibazo byihariye kandi n’uno munsi tutiteguye gufungura kuko nta gisubizo cyabyo gihari”.
Rumwe mu nsengero zafunzwe ku Gisozi kubera ko rwari rwubakishijwe imbaho, rugaragaza ku gishushanyombonera cy’inyubako rwatangiye kubaka, ko ruzongera gufungura muri 2021.
Uretse ibijyanye n’inyubako zigomba kuba zifite ireme, abakuru b’amatorero n’amadini nabo bahawe imyaka itatu kuva mu mwaka ushize, kuba babonye impamyabushobozi z’ikirenga mu bijyanye n’iyobokamana.
Ubwo yasozaga Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu muri Werurwe umwaka ushize, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yanenze insengero kuba zitamara inyota n’inzara abaturage.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Insengero z’iki gihe,wibaza niba koko ari Insengero z’Imana.Mu byukuri,Imana idusaba kuba umwe,ntiducikemo ibice.Amadini n’Insengero byinshi byazanywe no gushaka ifaranga,bitwaje Bible na Korowani.Igitangaje nuko usanga Amadini atigisha ibintu bimwe.Bisobanura ko Imana idashobora kuyemera yose,kubera ko avuguruzanya.Urugero,Idini ry’aba Brahnams ryigisha ko Imana ishobora byose ari Yesu gusa.Naho Idini ry’Abahamya ba Yehova bakigisha ko Imana ishobora byose yitwa Yehova,SE wa Yesu.Naho amadini nyamwinshi (Abagatolika,ADEPR,Adventists,etc...) bakigisha ko hariho Imana Data,Imana Mwana n’Imana Mwuka Wera.Ngo ariko ntabwo ari Imana eshatu,ahubwo ni Imana imwe (Ubutatu).Ntabwo Imana nyakuri yakwemera ibi byose.Bamwe baribeshya kandi bituma Imana nyakuri itabemera.Mu byukuri,Yesu yavuze kenshi yuko Imana ishobora byose ari SE wenyine.Soma 17:3.Yavuze ko Imana imuruta (Yohana 14:28).Intumwa ze,zamufataga nk’Umugaragu w’Imana nkuko Ibyakozwe 3:13 havuga.Ndetse Pawulo yamwitaga Ikiremwa cya mbere cy’Imana cyangwa Imfura mu Byaremwe.Soma Abakolosayi 1:15.Nkuko Abaheburayo 1:1-2 havuga,Imana imaze kurema Yesu,yamuremesheje ibindi bintu byose.Imana idusaba "gushishoza" aho gupfa gusengera ahabonetse hose.