Insengero zemerewe gufungura nyuma y’amezi ane zifunze
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yize ku cyorezo cya Coronavirus yanzura ko insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura bugatangwa n’inzego z’ibanze zimaze kugenzura niba zubahirije amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byemeje ko hari andi mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu agomba gusohoka, akaba ari yo azaba akubiyemo ibisabwa ngo insengero zemererwe gufungura.
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko ingendo hagati mu Karere ka Rusizi zemewe ku bahatuye, ariko ingendo zo kujya no kuva muri ako karere zikaba zibujijwe usibye amakamyo atwaye ibicuruzwa.
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko amahoteli yemerewe gukora kandi akakira inama hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, hoteli kandi zikaba zisabwa gushishikariza ikorwa ry’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu ndetse ubukerarugendo mpuzamahanga, buka bwemerewe gukomeza.
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri igaragaza ko utubari tuzakomeza gufunga, imipaka igakomeza gufunga usibye ibikorwa by’ukwikorezi bw’ibicuruzwa mu makamyo, mu gihe Abanyarwanda baba cyangwa batuye hanze bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko biteranywa n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Abari mu kato kandi biyishyurira ikiguzi cya serivisi bakenera, nyuma y’iminsi 15 hakaba hazafatwa izindi ngamba nyuma y’isesengura ry’inzego z’ubuzima.
Ntacyatangajwe ku bice byo mu turere dutandukanye byashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo bivuze ko hakomeza gukurikizwa amabwiriza asanzweho yo kuguma mu rugo.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Kuvugako insengero zabaye Boutique uba watangiye gusebanya kd niba amagambo wanditse atarayo wumvanye abandi waba umeze nkuwireba mundorerwamo nyuma akibagirwa isura ye
Wowe uvuga ngo Aba pastor baratubeshya nubwo ntari Pastor arkose wowe Niki cyatwemeza ko ufite ukuri kuruta ukwaba pastor jyewe ndumva uri no munshingano zitari izawe mbese wayobye
Ngewe mbona Insengero z’iki gihe zimeze nka Butike.Nyamara usomye muli bibiliya,usanga imirongo myinshi idusaba gukorera Imana ku buntu,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza abantu,ntabwo yasabaga icyacumi.Ahubwo yabifatanyaga no kuboha amahema akayagurisha.Pastor afite umushahara wa buri kwezi.Icyacumi bitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu.Amategeko menshi ari muli bibiliya yarebaga Abayahudi gusa.Urugero,Imana yabategetse gukebwa,ndetse utabikoze yagombaga kwicwa.Ariko Isezerano Rishya rivuga ko Gukebwa ku Bakristu ari ku mutima.Tuge dushishoza aho gupfa kwemera ibyo pastors batubwira.Akenshi biba ari mu nyungu zabo,bihabanye n’ibyo Imana idusaba.Umukristu nyakuri,ni uwigana Kristu n’Abigishwa be.
Turabasimiye kunkuru nziza mutugezaho