Insengero nizifungurwa hari amadini n’amatorero ashobora gutakaza abayoboke
Kuba abantu badaheruka amateraniro mu nsengero zabo kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, byateye bamwe kwitabira inyigisho z’andi madini n’amatorero, ndetse bakavuga ko bashobora kwimuka bakava aho basengeraga.

Uwitwa Mugeni utuye ku Gisozi, avuga ko yasengeraga mu itorero ryitwa ‘Healing Center’, ariko akaba yirirwa yumva Radio Maria-Rwanda bitewe n’uko itorero asanzwemo ngo nta buryo rifite bugeza inyigisho ku bayoboke baryo bose.
Mugeni yagize ati “Nta bantu bo mu itorero bansura, ubu nsigaye nikurikiranira misa kuri radio ya Kiliziya Gatolika, ntabwo naba umugatolika ariko radiyo yose numviseho amateraniro ndayikurikirana”.
Uwitwa Hakizimana ukora imirimo y’ubwubatsi avuga ko yasengeraga mu itorero bita ‘Shilo Prayer Mountain’ ariko ngo yayobewe aho bazimiriye, cyane ko ngo atakibumva kuri radio babwiriza.
Hakizimana avuga ko abanyuza inyigisho ku maradiyo ari bo bafite amahirwe yo kugumana abayoboke, kuko imbuga nkoranyambaga kugeza ubu zidakurikiranwa na benshi kuko hari abataratunga telefone zigezweho (Smart Phones).
Yakomeje agira ati “Abasengeraga kuri radiyo nta n’umwe ncyumva nyamara ari cyo gihe (kuko insengero zifunzwe), abo barabwirizaga abantu bagafashwa ariko ubu nsigaye niyumvira Radio Authentique ndetse nshobora no kuzahita njya gusengerayo insengero nizifungurwa”.
Umunyamakuru usesengura ibijyanye n’iyobokamana witwa Didace Niyifasha avuga ko abazareka aho basengeraga ari abantu n’ubundi ngo batari bafite urufatiro rukomeye mu buryo bw’umwuka, ariko ko hari n’amadini atazongera kubona abayoboke kuko yari asanzwe adafite imbaraga.
Niyifasha yakomeje agira ati “Niba uyu munsi itorero rifite urusengero, rikagira abakristo n’aho basengera hazwi, na mu gitondo ukinguye insengero bagaruka, ariko hari n’izindi nsengero n’ubundi zari zarafunzwe mbere ya Covid-19 kuko batari bemerewe gusengera mu kabari, mu nzu zo guturamo n’ahandi, aho abakristo bazagenda(bazabacika)”.
Niyifasha avuga ko mu gihe insengero zizaba zifunguwe, abayoboke bazo bashobora kuzagaruka badashoboye gutanga amaturo ahagije, yatuma hari insengero nshya zigomba kubakwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka yatangaje ko insengero zishobora kuzongera gufungurwa nyuma ya tariki 22 Gashyantare 2021, ubwo Guverinoma izaba imaze kureba niba icyorezo Covid-19 kizaba cyagabanutse ku buryo bugaragara.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Iki nicyo gihe cyogutsindwa kwabanyamadini bacuzaga utwavakene ngo bari kubasengera,
Twese twamenye ibanga harabiyita abakozi b’Imana ariko twaje gusanga abo batarusha agaciro abana bayo,umukozi igihe kiragera contract ikarangira ariko umwana ntawumwirukana kwa se.
Covid yakwiye kwereka abantu ko bakabaye barabonye kare ko Imana idatura mu nsengero z’inzu ikeneye gutura muri bo. Niba wumva ko uzashakira Imana no gufashwa mu idini igihe rizafunga na byo bizahagarara cyangwa uyoberwe icyo gukora. Ni igipimo cyo kudasobanukirwa n’icyo abantu bashaka.
Amadini yashyizweho n’abantu, Imana ntigira idini ibarizwamo.
Ikindi ni uko covid izagabanya imbaraga amadini yavugaga ko afite. Kuba amadini y’isi yose yarasengeye icyorezo kimwe ariko ntikiveho nk’uko benshi bavugaga ko bafite ububasha bwi gusaba Imana icyo bakeneye cyose, hari abazabibonamo ko umukiro bashakiraga mu madini ari muto cyangwa nta wo, batangire kwiyubakamo umubano wihariye n’Imana.
Erega spiritualité ibera mu muntu si hanze ye.
Nta wakuveba moto myumvire yawe. Gusa jya uzirikana ko iteka uko ubona ibintu nuburyo wumva ibintu muri wowe, bitandukanye cyane nuko undi abyumva.
Tubashimiye uburyo bwiza muri kudutegura bwo kudutegurira uburyo muzaturinda covd 19 murakoze ibihe byiza
radio mariya yubahwe